UBUKUNGU

Muhanga: Abahinzi b’umuceri bakubye umusaruro 4 barashimira Perezida Kagame

Muhanga: Abahinzi b’umuceri bakubye umusaruro 4 barashimira Perezida Kagame
  • PublishedJanuary 26, 2024

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperarive y’Abahinzi n’Aborozi mu gishanga cya Rugeramigozi (KIABER) barashimira Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame ko buri Gihembwe cy’Ihinga bahabwa ifumbire kuri Nkunganire yatumye babona umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Abo bahunzi bakorera muri icyo gishanga kiri hagati y’Imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bagaragaje ko babonye impinduka zifatika ubwo batangiraga guhabwa ifumbire muri gahunda ya Nkunganire.

Dusabemariya Christine, umuhinzi ukorera muri KIABER, avuga ko mbere yo gushakirwa imbuto nziza ihangana n’ubukonje bahingaga bakarumbya mu myaka imyaka yakurikiye itunganywa ry’igishanga.

Ashima Leta ko nyuma yo kubigisha gukoresha neza ifumbire bakayihabwa kuri Nkunganire umusarura wikubye inshuro enye.

Yagize ati: “Nkanjye mfite ubutaka bwa are 5 ariko icyo gihe nezaga ibilo 50 none nsigaye neza ibilo 200 nibura, mbikesha ifumbire kuko mbere hari n’igihe waguraga gake ugashyiraho. Turashimira Perezida wacu kuko yaturinze inzara.”

Nsengimana Esron avuga ko yavuye i Nyamagabe aje gushaka amafaranga akagera muri iki gishanga, akahakorera by’igihe gito, bamara kugitunganya bakamuha umirima agakora, akaba yarujuje inzu abikesha guhinga neza no gukoresha neza ifumbire ya Nkunganire yahabwaga.

Yagize ati: “Haje gahunda yo kuduha imfumbire kuri Nkunganire ndayifata ndayikoresha, ingabanyiriza amafaranga natangaga ndetse ndizigama ngura ikibanza cy’Amafaranga ibihumbo 400 ndacyubaka ku buryo ubu nshatse Miliyoni 8 bahita bazimpa ntakindi mvuze.”

Akomeza avuga ko mu buhinzi bw’umuceri busaba kwihangana no kubahiriza inama zitangwa n’Abajyanama mu by’ubuhinzi.

Perezida wa Koperative KIABER Uwizeyemariya Jacqueline avuga ko mbere bahingaga mu kajagari kugera n’aho gukoresha ifumbire neza byari nk’inzozi kuri bo, ariko kuva batangira guhabwa igumbire kuri Nkunganire byabahinduriye ubuzima.

Ati: “Mbere umuhinzi yarahingaga akamera nk’uwihinga kuko nta musaruro yabonaga, ariko ubu umusaruro ugenda wiyongera mu mwaka wari wabanje wa 2022 twejeje umuceri usaga toni 150 naho mu mwaka turangije wa 2023 twejeje toni 247 kubera kumvira inama z’abajyanama b’ubuhinzi mu gukoresha ifumbire neza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yabwiye abari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ko mu minsi ishize ibiciro byari byiyongereyeho 20% ariko ubufatanye bw’abahinzi bwatumye bigabanyuka.

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2006 kwihaza mu biribwa byari kuri 28% mu gihe kugera ubu abahinzi bihagije ku kigero cya 80% kandi hari ingamba zigikomeje kuganirwaho harimo no guhinga ahantu hose hari ubutaka budahingwa nkuko byagenze mu minsi yashize.

Hari n’izindi ngamba z’uko umuhinzi wahingaga akeza ibilo 20 hagiye gushyirwaho uburyo bwo kumufasha gukuba kabiri wenda akeza ibilo 40 cyangwa bikanarenga.

Ati: Ikindi twifuza ko Ifumbire ya Nkunganire izajya igera ku bahinzi kare kandi hari n’ubundi buryo bw’uko tuzashyiraho ubundi buryo umuhinzi ushaka imbuto azajya ashyira nimeronitanga ubutaka bwe akabona ifumbire agomba gukoresha ingano yayo kandi ibyo bizajyana no kubaha imbuto nziza yatoranyije ikwiranye n’aho akorera ubuhinzi bwe kandi yihanganira imiterere y’ubutaka bwe akoreraho.”

Muri iki gihembwe cy’Ihingwa cy’Umwaka wa 2024 B, ifumbire ya NPK izatangwa kuri Nkunganire ku mafaranga 684 ku muhinzi, naho Leta imwishyurire amafaranaa 582.

Nio mu gihe ifumbire ya Urea izagurishwa amafaranga y’u Rwanda  660 naho Leta imwishyurire amafaranga 340; DAP izagurwa ku mafaranga 722 maze Leta yishyure amafaranga 538 asigaye.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *