AMAKURU

Zimbabwe: abari imfungwa barikubyinira kurukoma

Zimbabwe: abari imfungwa barikubyinira kurukoma
  • PublishedApril 20, 2024

Muri Zimbabwe, akanyamuneza ni kose mu mitima y’imfungwa zirenga 4000 nyuma yo kurekurwa harimo n’abari barakatiwe urwo gupfa.

Izi mbabazi zatanzwe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 44 Igihugu cya Zimbabwe kimaze kibonye Ubwigenge kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024.

Abahawe imbabazi na Perezida Mnangagwa, biganjemo abagore bari bamaze 1/3 cy’igihano cyabo muri Gereza, abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 60 y’amavuko ariko bamaze kimwe 1/10 cy’igihano bari barakatiwe, abana bari barangije 1/3 cy’igihano cyabo muri Gereza, abarwaye indwara zidakira, n’abari barakatiwe igihano cy’urupfu.

Mu barekuwe n’imbabazi za Perezida kandi harimo abantu bafite ubumuga bwo kutabona, n’abandi bantu bose bafite ubumuga, ariko bamaze 1/3 cy’imyaka bari barakatiwe.

Nta minsi ine yari ishize na Mnangagwa Auxillia Mnangagwa, Madamu wa Perezida, ahaye imbabazi abagore icyenda bari batawe muri yombi ku itariki 10 Mata 2024, bashinjwa kumuzomerera mu Karere ka Watsomba, kuko ngo batari babonye inkunga y’ibiribwa n’imyenda yari arimo. Nk’uko Bwiza dukesaha iyi nkuru yabitangaje.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *