AMAKURU

Urwanda rukomeje kwihanangiriza leta ya congo no kuyiyama mumpanvu zatuma habaho intambara hagati y’ibihugu byombi

Urwanda rukomeje kwihanangiriza leta ya congo no kuyiyama mumpanvu zatuma habaho intambara  hagati y’ibihugu byombi
  • PublishedJuly 20, 2023

Mu itangazo ryatanzwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, risubiza iryari ryatanzwe n’Igisirikare cya DR Congo, FARDC, ryavugaga ko riri gusubiza iryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ryatanzwe kuwa 18 kandi ritarabayeho, Guverinoma yagaragaje ko FARDC ishaka urwitwazo rwo gushoza intambara.

Rigira riti” Itangazo ryashyizwe ahagaragara uyu munsi n’Ingabo za DRC (FARDC) riravuga ko ririmo gusubiza iryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 18 Nyakanga, kandi ritarigeze ritangwa nta n’iryigeze ribaho.”

Rikomeza rigira riti” Ibi FARDC ivuga ni urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba ibitero ku butaka bw’ u Rwanda, ari nako ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izakomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu mu kirere no ku butaka.

Iti” Nk’uko byakomeje gushimangirwa, u Rwanda ruzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere kandi ruzahangana n’icyo ari cyo cyose cyaterwa n’intara iri mu Burasirazuba bwa DRC.”

Mu minsi mike ishize nibwo Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William yasabye abaturage kuba maso, kuko abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bateguye ibikorwa byo guhangabanya umutekano mu Mujyi wa Rubavu.

Lt Col Ryarasa William ukuriye ingabo mu mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu yabwiye abaturage ko bimwe mu bikorwa bya FDLR byatahuwe harimo gutera grenade i Rubavu mu mujyi, ndetse ko hari zimwe zinjiye mu gihugu.

Yavuze ko Congo yagiye ishyira ku mipaka yayo abarwanyi ba FDLR, ndetse ngo ahitwa Cyanzarwe hashyizwe uwitwa Gaston.

Ati “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo, icya mbere ni fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”

Ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda biheruka mu mwaka wa 2019 ubwo bateraga mu Kinigi bigahitana abaturage bagera kuri 14 abenshi mu babigabye bakahasiga ubuzima abandi bagafatwa bagashyikirizwa inkiko.

Abatuye Rubavu bavuga ko biteguye gufatanya n’ingabo kurinda umutekano, ariko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François na we yabasabye kuba maso, no kureka fraude.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *