AMAKURU

Urubyiruko rwu rwanda rwa funguriwe uburyo bwo gukorera mu mahanga batavuye irwanda

Urubyiruko rwu rwanda rwa funguriwe  uburyo bwo gukorera mu mahanga batavuye irwanda
  • PublishedSeptember 29, 2023

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhanga imirimo binyuze mu kuba Abanyarwanda bashobora gukorera ibigo mpuzamahanga ariko batangira serivisi imbere mu gihugu bitabasabye kujya hanze.

Iyi gahunda yiswe Rwanda Global Business Services Growth Initiative, yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Yari imaze igihe yaratangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation n’ikigo Harambee Rwanda gitera inkunga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko.

Igamije kwagura no guteza imbere uburyo bushya bw’imirimo aho umuntu ashobora kuba ari mu Rwanda agakorera ikigo nka Google cyangwa Microsoft Corporation bitamusabye kuva mu gihugu.

Leta n’abandi bafatanyabikorwa, bazajya bafasha sosiyete zo mu Rwanda kubona amahugurwa no kubona ibigo mpuzamahanga bikeneye abakoz.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko iyi gahunda ikomeje gufasha mu guhanga imirimo mishya ishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Dushaka ko twahanga imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga cyane cyane kuri serivisi zifashishwa n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga akenshi biba biri hanze ariko tukagira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bashobora gutanga serivisi bari mu Rwanda ariko bazitanga kuri ibyo bigo biri mu mahanga.”

Yatanze urugero rw’Ikigo Mpuzamahanga gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Tek Experts, cyatangiye mu 2021 ariko kuri ubu kikaba gifite abakozi barenga 500.

Hari kandi Ikigo CCI Rwanda Ltd, gifite Abanyarwanda barenga 200 bakorera mu Rwanda ariko bakorera ibigo birimo Microsoft Corporation n’ibindi.

Iradukunda ati “Turizera ko uyu mushinga uzafasha cyane mu guhanga imirimo, kuzana ibindi bigo bitandukanye no kubifasha gukura kugira ngo bihe imirimo Abanyarwanda. Ni ikintu cyiza kuko igihugu cyacu cyashyize ikoranabuhanga ku isonga mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ibi rero biraza kudufasha.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko kugira ngo ibi bigerweho byose bituruka mu bikorwaremezo igihugu cyubatse ari nayo mpamvu hazakomeza kubakwa ibisabwa byose ngo ikoranabuhanga rigere hose kandi Abanyarwanda babashe kumenya kuribyaza umusaruro.

Ibigo bibarizwa muri Global Business Rwanda harimo icyitwa AmaliTech Rwanda, gikora ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, guhugura urubyiruko mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi

Ni ikigo cyafashijwe gihabwa ubushobozi bwo kwagura ibikorwa ndetse no kuba cyabona abashoramari bafasha kugira ngo gikore neza akazi ka buri munsi.

Umukozi w’Umushinga Harambee, Sharmi Surianarain yavuze ko bafite intego yo gukorana n’inzego zirimo amashuri, inganda n’ibigo bito mu kwagura ubumenyi bw’urubyiruko kugira ngo baharanire ko u Rwanda rwitegura kubyaza umusaruro imirimo mishya igenda iboneka ku Isi by’umwihariko ishingiye ku ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yagaragaje umusanzu wa Rwanda Global Business Services Growth Initiative mu guhanga imirimo y’urubyiruko.

Nkuko Umuyobozi wa Tek Experts Rwanda, Gary Bennett, yagaragaje ko imirimo ijyanye n’ikoranabuhanga ariyo abantu bazaba bakora ari benshi mu bihe biri imbere Kandi dukeneye nkaba nyarwanda.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *