Umutoza wa chelsea nta bwoba bwo kwiurukanwa afite, mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa tottenum hotspurs.
Mu mukino w’ikirarane utari warabereye igihe ikipe ya Chelsea yari yakiriyemo Tottenum urangira ikipe ya Chelsea iwitwaye neza. Ku kibuga cyayo Stamford Bridge Chelsea yari yakiriye Thothenum nk’uko byagenze umukino ubanza Chelsea yaje kongera gutsinda, itsinda ibitego 2_0. Ibi bitego byasanze 4_1 byo mu mukino ubanza bihita biba 6_1 mu mikino yombi. Ikipe ya Chelsea yatsindiwe na Trevo Chalobah kuri assist ya Conor Gallagher ku munota wa 24′, na Nicolas Jckson ku munota wa 72′ kuri freekick yari itewe na Cole Palmer umupira ukubita umutambiko w’izamu undi ahita asongamo.
Nicolas wari wanatsinze mu mukino ubanza hatrick yahise yuzuza ibitego bine akina na Tottenum ahita aca agahigo ko gutsinda ibitego bine akina iyi Derby y’i London. ibintu na Didier Drogba atakoze nubwo abafana ba Chelsea bamushidikanyaho. Chelsea yahise izamuka igera ku mwanya wa 8 n’amanota 51 irushwa na Manchester United amanota atatu yonyine yicaye ku mwanya wa 6, naho Spurs yo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 60.
Chelsea isigaje gukina imikino ine ihwanye n’amanota 12. muri iyo mikino harimo umukino wa Westham United, Nottingham Forest, Brigthon na Bournemouth. iyitsinze yose yasoza Saison yayo ifite amanota 63, ibishobora kuba byayihesha kuzakina imikino yo ku mugabane w’Iburayi nibura Conference League bitewe n’uko iziyiri imbere zaba zitwaye.
Tottenum yitwaye neza mu mikino ibanza (phase Aller) insinzi ikaba ikomeje kuba ingume kuko itsizwe gatatu yikurikiranya , isigaje imikio irimo uwa liverpool, Manchester City, Burnley na Shefield.
Umukino ukirangira mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Chelsea yabajijwe niba nta bwoba afite bwo kwirukanwa maze asubizanya umujinya mwinshi cyane. Mu magambo ye yagize ati: ” Ntibyoroshye kumara igihe kingana n’icyumweru cyose abantu n’itangazmakuru muri rusange bakunenga. Si icyemezo cyange kuguma aha cyangwa kutahaguma. Abatoza bose baba bakeneye guhabwa umwanya bakubaka ibintu byabo. Sinzi niba abakoresha banjye baganira kuhazaza hanjye, urumva ko ibyo ntacyo nabivugaho.”