Umusimbura wa Gabriel Jesus ahumuriwa izamu kuruta uko rya tungo ririnda urugo rifata uburari.
Ikipe ya Arsenal ni imwe mu makipe yagaragaje gukomera no guhatana kuva mu mwaka ushize w’imikino, ndetse n’ubu ikaba ikigaragaza imbaraga zikomeye ku gikombe n’ubwo iheruka gutsikira igatsindwa na Aston Villa. Iyi kipe yakomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu gice cyo hagati no mu bwugarizi, ariko mu busatirizi bakagenda biguruntege, by’umwihariko kuri nimero icyenda. Mu kipe ya Arsenal bari bafite Pierre-Emerick Emiliano François Aubameyang bakaza ku musezerera kubera umusaruro muke. Akimara kugenda bahise binjiza Gabriel Jesus nk’umusimbura we. Uyu mugabo waje aje kuba umucunguzi nawe ntiygeze ahirwa no kuba muri iyi kipe, kuko ugiye kureba n’ubwo Arsenal ariyo imaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier league afite ibitego bine byonyine mu mikino makumyabiri n’ibiri amaze gukina.
Nk’umugabo wakabaye abafasha gushaka ibitego bigendanye n’uko aricyo bari bamuzaniye, uretse no gutsinda akunda guhorana imvune za hato na hato. Umusimbura wakabaye ahamubera ni Eddie Nkentia gusa nawe imbaraga ze ubona zitari ku rwego rwa Arsenal n’ubwo atari umukinnyi mubi. Ibinyamakuru byinshi byo ku mugabane w’Iburayi bimaze minsi bikora urutonde rw’abataka bivugwa ko iyi kipe yifuza harimo: Victor Osmen, Alexander Isac, Ollie Watkins ndetse na Viktor Einar Gyökeres.
Mu masaha make ashize nibwo ikinyamakuru gikomeye cyane ku mugabane w’Iburayi TEAM TALK, kimaze gutangaza ko, iyi kipe abashinzwe kuyishakira abakinnyi (Scouting team) barekeje mu gihugu cya Portugal. Nta kindi cyabajyanye kitari ukuganira n’uhagarariye Viktor Einar Gyökeres, umwataka ukinira ikipe Sporting CP. Uyu ni munya Swede amaze gutsinda ibitego mirongo itanu na bibiri mu mikino mirongo ine n’ine, mu marushanwa yose yakinnye. Amakuru y’iki gitangazamakuru avuga ko Nketia na Jesus Arsenal aribo igomba gukuramo ayo kugura uyu Viktor Einar Gyökeres. Ku makipe yifuza Eddie Nkentia ngo agomba kujya kumeza y’ibiganiro yitwaje miliyoni mirongo ine z’amapawundi (£40m).