AMAKURU

Umunyarwanda wa mbere uvuguruza umwanzuro urukiko rwu rwanda rwamufatiye

Umunyarwanda wa mbere uvuguruza umwanzuro urukiko rwu rwanda rwamufatiye
  • PublishedOctober 6, 2023

munyarwanda Prosper Ntawukamenya arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo rugategeka ko arekurwa.

Uyu mugabo w’umucuruzi wiberaga mu gihugu cy’Afrika y’Epfo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali ubwo yari ahanyuze (transit) muri Gashyantare (2).

Ntawukamenya yarezwe ibyaha by’iterabwoba no gucuruza abantu cyakora icyo gucuruza abantu cyo kiza gukurwaho n’ubushinjacyaha.

Uyu mugabo usaba kurekurwa, ahakana ibyo aregwa.

Ari kumwe n’mwunganira mu mategeko Ibrahim Safari, Prosper Ntawukamenya yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko asaba iseswa ry’icyemezo kimufunze by’agateganyo.

Yavuze ko icyaha ashinjwa cy’iterabwoba kitatangiwe ibimenyetso n’ubushinjacyaha.

‘’Numva ko ubushinjacyaha ari bwo bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso ku byaha buregera. Kuki nkomeza gufungwa ngo harashakwa ibimenyetso, kuki bitashatswe mbere?’’

Nk’uko bivugwa n’umunyamategeko we, iyi ni inshuro ya kabiri asabirwa gufungwa by’agateganyo kandi ubushinjacyaha budasobanura impamvu butajyana ikirego mu rukiko .

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bugishakisha ibindi bimenyetso kandi ko bubikora mu mbibi z’amategeko.

‘’Kuba tugishakisha ibimenyetso si uko tutagize icyo dukora muri iki gihe cyose gishize. Turacyashaka ibimenyetso bihagije uretse ko ibyo dukoze byose bitari ngombwa ko tubimenyesha abaregwa umunsi ku wundi,” niko bwabwiye urukiko.

Bwavuze ko ibyaha Ntawukamenya aregwa ari iby’ubugome bityo ko agomba gukomeza gufungwa mu gihe ategereje urubanza rwe

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ni bwo Ntawukamenya yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ubwo yari ahanyuze yerekeza muri Afrika y’Epfo aho atuye.

Icyo gihe ngo yari kumwe n’abantu babiri bakomoka muri Ethiopia yari ajyanye muri Afrika y’Epfo abisabwe n’umuvandimwe wabo uhatuye.

Uko ari 3 batawe muri yombi baregwa icyaha basangiye cy’iterabwoba na ho Ntawukamenya akongeraho icyo gucuruza abantu, uretse ko nyuma cyo cakuweho n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwareze Ntawukamenya icyaha cyo gusenya inyubako n’uburyo bwo gutwara abantu hagamijwe iterabwoba.

Umwunganizi we ariko akavuga ko nta kimenyetso cy’ikintu cyasenywe bikozwe n’uregwa.

Ikimenyetso ubushinjcayaha bwashingiyeho ngo ni agapapuro bwabonye ubwo bwasakaga uregwa kanditseho amagambo ”intwaro n’ifumbire” .

Ku munyamategeko Safari ngo aya magambo ntagize ikimenyetso kuko ubushinjacyaha butashoboye kuyahuza n’icyaha .

Bwareze kandi Ntawukamenya icyaha cyo gucuruza abantu bushingiye ku bantu bakomoka muri Erthiopia bari kumwe .

Gusa iki cyaha cyo ngo cyaje gukurwaho.

Ntawukamenya w’imyaka 54 akomoka ahitwa ku Muhororo mu cyahoze ari Gisenyi.

Amakuru avuga ko yize iby’ikoranabuhanga mu Burusiya kandi ngo ntiyabaye cyane mu Rwanda.

Atuye muri Afrika y’Epfo, akaba yarakunze gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu birimo Mozambique ndetse umwe mu mitwe aregwa gukorana nayo ukaba ari uwo muri iki gihugu.

Umucamzanza yavuze ko azatangaza umwanzuro w’uru rubanza ku itariki ya 12 z’uku kwezi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *