AMAKURU

Umukingo wagwiriye abagabo babiri umwe ahasiga ubuzima

Umukingo wagwiriye abagabo babiri umwe ahasiga ubuzima
  • PublishedApril 20, 2024

Abantu babiri bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru , bagwiriwe n’umukingo, umwe muri bo ahita apfa.

Byabereye mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko abagabo barimo umwe w’imyaka 40 n’uwa 21 bari bari kwasa igiti cyagwishijwe n’imvura kikagwa mu mukoki.

Yagize ati ” Bari barimo kwasa igiti cyaraye kigushijwe n’imvura kigwa mu mukoki, umukingo w’iyo nkangu wabaguyeho bombi nyuma gato hakurwamo umwe agihumeka ariko yazahaye akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.”

Yongeyeho ko ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 20 z’umugoroba aribwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *