Umugore wo mu gace ka Nyabututsi Rural, muri komine Gitega, mu gihugu cy’u Burundi, yishwe atewe gerenade n’abantu bataramenyekana
Umugore wo mu gace ka Nyabututsi Rural, muri komine Gitega, mu gihugu cy’u Burundi, yishwe atewe gerenade n’abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 08 Werurwe 2023.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano z’aho byabereye avuga ko bikekwa ko yishwe ashinjwa kuroga aho yasanzwe mu gikoni arimo guteka ahagana saa mbili z’ijoro. Polisi iravuga ko yatangiye iperereza kugirango hamenyekane ababigizemo uruhare.