AMAKURU

Umuzungu wambere bikekwako agiye gufungirwa mu rwanda azira gupfobya genoside

Umuzungu wambere bikekwako agiye gufungirwa mu rwanda azira gupfobya genoside
  • PublishedOctober 13, 2023

Me Martin Andres Karongozi yanenze imyitwarire ya Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin, avuga ko atari ubwunganizi ahubwo ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Karongozi yunganira mu mategeko abarega mu rubanza ruregwamo aba banyarwanda babiri ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Karongozi yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023 ubwo Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwakomezaga kuburanisha aba bagabo. Ni iburanisha Pierre Basabose atitabiriye kubera ibibazo by’uburwayi nk’uko byagenze ku munsi wa mbere w’urubanza.

Mu mvugo itukana n’uburakari bwinshi, Me Flamme yagaragaje ko atemera ibyabaye byose mu Rwanda, agera aho avuga ko ari ibihimbano nyuma ko byatewe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Me Flamme yavuze ko mu Rwanda hakozwe Jenoside enye, ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi, Abahutu n’Abatwa n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu byatumye abacamanza bamuhagarika, bagaragaza ko aho kunganira ari kwibasira inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Me Karongozi yavuze ko ari ibintu bitumvikana kuko niba Basabose arwaye mu mutwe agaha uburenganzira Me Flamme bwo kumwuganira bidakwiriye kwemerwa kuko urwaye mu mutwe adashobora guha uburenganzira umwavoka ngo anamuhagararire.

Yavuze ko niba Me Flamme yunganira Basabose, atari we uzajya anasubiriza uyu ukekwa ku bijyanye n’ibyaha akekwa ko yakoze.

Ati “Dukeneye kumva Basabose. Ni ibintu bigomba kwigwaho. Ntabwo bishoboka ko asaba ibintu bibiri bitandukanye birimo kugira uburenganzira bwo kuburana kandi avuga ko atari bubashe kuburana bijyanye n’uburwayi. ”

Me Karongozi yavuze ko ibyo bitekerezo bya Me Flamme atari ibya Basabose yunganira, ahubwo hari kwibazwa niba atari imyemerere ye bwite cyane ko guhakana jenoside bikomeje gukorwa mu buryo butandukanye.

Ati “Izo jenoside avuga ntabwo ari zo. Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa na leta yahozeho n’abo bafatanyije. Kutubwira ko utayihakana ariko ukavuga ko hari izindi zabaye ni ukuyihakana. ”

Uru rubaye urubanza rwa Gatandatu u Bubiligi buri kuburanishamo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside ibintu bishimangira intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira mu mahanga.

Icyakora Me Karongozi avuga ko uru rwa Basabose na mugenzi we rufite umwihariko w’uko ari abantu basanzwe ugereranyije n’abagaragaye mu manza zabanje, aho umuntu atavuga ko bacuze umugambi wo kurimbura Abatutsi, ariko “ mu kwica bagaragaje ubushobozi buhambaye. ”

Bijyanye n’uko u Rwanda ruri gushyikira imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, Me Karongozi yerekanye ko jenoside yakomereje mu kuyihakana kuri bamwe, bigakorwa mu buryo bujimije, ibigomba gufatirwa ingamba.

Ati “Ni ukuba maso, ntaho birajya. Kuva abayikoze bakiriho no kuyihakana bizabaho. Icyiza ni uko imanza nk’izi zerekana ko Isi yafashe umugambi wo kurwanya ibyaha bya jenoside iby’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu. ”

Umwe mu bamaze iminsi bakurikirana uru rubanza witwa Kayijuka François, yavuze ko imyitwarire ya Me Flamme iteye ubwoba bijyanye n’uko ibintu byose yabihirikiye ku Muryango FPR Inkotanyi.

Ati “Ntashaka kuvuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, abubwo kuri we ni Jenoside yakorewe Abanyarwanda. Ibintu byo kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside enye byateye abantu bose ubwoba. Ni ibintu byatangaje n’abacamanza n’abandi batari Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko umuntu arebye neza yabona ko Me Flamme atazanywe no kuburana ku byaha byakozwe n’abo yunganira “ahubwo ni umuntu wasaritswe n’ingengavitekerezo ya Jenoside. “

Ati “Ntabwo yaje kuburana. Aravuga ibisa neza n’ibyo Interahamwe zirirwa zivuga. Ibintu by’uko Abatutsi bishwe kubera indege yahanuwe tuzi neza ko atari byo batangiye kwicwa kera.”

Pierre Basabose wavutse mu 1947, akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yabaye umusirikare mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana Juvenal akaba na mubyara w’uwari umugore wa Perezida Agatha Kanziga.

Ni mu gihe Séraphin Twahirwa uzwi ku izina rya “Chihebe” akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (Minitrape).

Umwihariko w’aba bagabo kandi ni uko uretse ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata mu 1994, bakurikiranyweho ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu byakozwe mu kuva muri Mutarama 1994 mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *