Uganda: Umugore yafatiranye umugabo we asinziriye amutera icyuma
Mu karere ka Mukono ni muri Uganda yo hagati umugore w’imyaka 30, ubu afungiye kuri polisi azira kwica umugabo we usinziriye akamutera icyuma agapfa akamarana umurambo iminsi 2.
Uyu mugore witwa Ruth Musimenta arashinjwa kwica umugabo we James Nsubuga, ku wa 18 Gicurasi 20204 mu masaha y’urukerera akamwicira murugo rwabo ruherereye mu gace ka Katikamu mu karere ka Mukono.
Umuvugizi wa polisi bwana Fred Enanga, yagize ati” uyu mugabo James yatewe icyuma n’umugore we yafi y’ijosi asinziriye byaje no kumuviramo urupfu. Ukekwa rero yagumishije umurambo mucyumba mu gihe kingana n’iminsi 2 kugeza ubwo polisi yabimenyaga.”
Nk’uko bitangazwa na SCP Enanga itsinda ry’abapolisi bashinzwe iperereza ku byaha batangaje amakuru yerekana uburyo ukekwa yari yarateguye gushyingura umurambo mu mva ntoya hafi y’umusarani.
Bwana Enanga yongeyeho ko muri iyo nzu bakuyemo icyuma cyica, inkweto 2 z’agisirikari hamwe n’igikinisho cya pisitori.
Nubwo polisi itagize icyo ivuga kuri icyo gikinisho cya pistori hamwe n’izo nkweto za gisirikare Bwana Enanga we yamaganye ibikorwa nk’ibi by’urugomo n’ubugome mu ngo.
Ukekwa we yemeyw ko ariwe wiyiciye umugabo nyuma yo kubitekerezaho neza, amaze kumutera icyo cyma yagihishe muri cyo cyumba nyine bararagamo.
Musimenta azajyanwa murukiko ashinjwa ubwicanyi nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru babitangaje