AMAKURU

Uganda: Pasiteri yatetse umutwe yiba akayabo k’amafaranga

Uganda: Pasiteri yatetse umutwe yiba akayabo k’amafaranga
  • PublishedApril 17, 2023

Pasiteri Denis Ssenyonga wo mu itorero God Holy Ministry International ryo mu karere ka Mukono, ashinjwa ko yabwiye Umunyamerika Ev. Hans Brabdt, n’umugore we Ragnhild Hvistendahl, ko Imana yamuhanuriye ko amadayimoni arimo kumubungaho kandi mu minsi mike azamuteza ibyago.

Ev. Hans Brabdt n’umugore we bageze muri Uganda mu Ugushyingo 2022, batumiwe n’umugore ukomoka muri Uganda, Barbara Kansiime ndetse n’umugabo ukomoka muri Macedonia, Borche Lliovski. Aba nibo bahuje pasiteri n’umunyamerika.

Bari babwiwe ngo bajye gusura Uganda mu bikorwa byo gufasha imfubyi, bagezeyo banabwirwa ko hari umuhanuzi ukora ibitangaza kandi uhanurira abantu.

Pasiteri yamubwiye ko afite amadayimoni ashobora no kumuhitana kandi ko Imana yamuhishuriye ko gutanga ituro rya miliyoni 500 z’amashilingi bizatuma atsinda ayo madayimoni.

Brabdt yarabyemeye abikuza miliyoni 500 z’amashilingi muri banki iri mu mujyi wa Jinja, ayashyikiriza Pasiteri Ssenyonga ku wa 1 Werurwe 2023.

Nyuma y’umunsi umwe, Pasiteri yabwiye aba banyamerika ko yakiriye ubundi buhanuzi buturutse ku Mana bw’uko nta mutekano bafite muri Uganda, bityo bagomba kuhava vuba bishoboka. Ku wa 10 Werurwe bahise basubira iwabo.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, Pasiteri yongeye guhamagara Ev. Hans Brabdt n’umugore we avuga ko hari ubundi buhanuzi Imana yamuhaye bw’uko umukwe wabo afite ibyago, aho niho batangiye gukeka ko ari ubutekamutwe bugamije kumurya amafaranga.

Yitabaje umunyamategeko muri Uganda, atanga ikirego kuri polisi ya Mukono ita muri yombi Pasiteri Ssenyonga, arekurwa hafatiriwe imitungo ye irimo imodoka ebyiri yasigiwe na bariya banyamerika.

Umuvugizi wungirije wa Polisi yo mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko pasiteri yamaze gutabwa muri yombi kubera icyaha cyo kwihesha amafaranga cyangwa ikintu cy’undi mu buriganya.

Yakomeje avuga ko bagishakisha abo bafatanyije gukora icyaha ari bo; Barbara Kansiime na Borche Lliovski.

Ku rundi ruhande ariko, Pasiteri Ssenyonga yavuze ko uriya munyamerika ajya kuva muri Uganda yamugurishije umutungo we urimo ibikoresho byo mu nzu ndetse n’imodoka.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *