IMIKINO

ubuyobozi bwa bayern munichen bwashatse kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana touchel ababera akasha.

ubuyobozi bwa bayern munichen bwashatse kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana touchel ababera akasha.
  • PublishedMay 5, 2024

Muri shampiyona y’Ubudage Bundes Liga igikombe cyamaze kugenda, kuko Bayer Leverkusen yagishyize mu kabati. Icyambuye ikipe ya Bayern Munichen yari imaze imyaka 11. Bayern Munichen imaze gutakaza imikino 4 mu mikino 8 bahreuka gukina muri Bundes Liga yamaze kubwira umutoza wayo Thomas Touchel ko bazatandukana.

Uyu mutoza wagejeje ikipe ye muri 1/2 cya UEFA Champions League, aho agomba gukina umukino wo kwishyura na real Madrid. Ukino ubanza wabereye mu gihugu cy’Ubudage urangira ziguye miswi 2_2. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri Espanye kuri Stadio Santiago Bernabeu ku munsi wo ku wa Kabiri.

Ku munsi wejo Bayern Munichen yongeye gutakaza undi mukino imbere ya Sttutgart ku bitego 3_1. Thomas Touchel nyuma y’uko agejeje ikipe muri 1/2 cya Champions League, abafana bamwe bisabiye ubuyozi bw’ikipe kugumana n’umutoza. Gusa abayobozi bagerageje kubikoza Touchel, yabateye utwatsi. Mu magambo ye:

” Kuva twamara kwemweranya ko nzagenda batangiye gutekereza umusimbura wnjye. Namenye ko nzirukanwa mbere y’uko tugirana ibiganiro. Uburyo babitwayemo si bwiza, none ngo reka twongere dukorane, ntibyakunda rwose.”

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *