AMAKURU UBUZIMA

“Hazabaho Imfu n’Inzara” Ubushakashatsi Bwakozwe K’Ubushyuhe Bukabije Ku Isi.

“Hazabaho Imfu n’Inzara” Ubushakashatsi Bwakozwe K’Ubushyuhe Bukabije Ku Isi.
  • PublishedMay 25, 2023

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubushyuhe nibukomeza kwiyongera ku muvuduko buriho, bizagera mu 2080 umwe mu bantu batatu babarizwa ku Isi aba mu gice gifite ubushyuhe bukabije.

Aba bashakashatsi bo muri ‘Global Systems Institute’, Ikigo cya Exeter University gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’impinduka ziba ku Isi, bagaragaza ko bizagera mu 2080 henshi mu bice by’Isi hari impuzandego y’igipimo cy’ubushyuhe ingana na dogere 29.

Mu bice bizarushaho gushyuha harimo ibihugu bigeze Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’ibyo mu kigobe cya Perse.

Burkina Faso, Mali, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu biri mu bihugu aba bashakashatsi bagaragaje nk’aho ubuzima buzaba bugoye kuko hazagaragara impfu nyinshi ziturutse ku bushyuhe ndetse umusaruro w’ubuhinzi ukagabanuka.

Ibi byose bashimangira ko bizarushaho gukomeza ikibazo cy’abimukira bazaba bahungira mu bice by’Isi bitarashyuha cyane.

Muri Nigeria izi ngaruka z’ubushyuhe zizagera ku baturage miliyoni 300, mu Buhinde zigere ku baturage miliyoni 600, mu gihe muri Indonesia abaturage bazibasirwa babarirwa muri miliyoni 100.

Kugeza ubu bibarwa ko bizagera mu 2080 kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi baba muri ibi bice bisaba bifatwa nk’ibirimo ubushyuhe bukabije.

Umuyobozi wa Global Systems Institute, Timothy Lenton, yavuze ko abazarokoka ubu bushyuhe ari abazaba bafite amafaranga ku buryo bazabasha kwikingira.

Ati “Bizaterwa n’umutungo ufite ushobora kugufasha kwirinda kugerwaho n’izi ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi ibyo byose bizubakira ku bushobozi bwawe mu bijyanye n’ubukungu.”

Timothy Lenton yashimangiye ko mu gihe abatuye Isi bazabasha kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, bizatuma igipimo cy’ubushyuhe kigabanyukaho dogere 1.5 ndetse bikarokora ubuzima bw’Abanya-Nigeria miliyoni 5, Abahinde miliyoni 40, n’Abanya-Indonesia miliyoni 5 bari mu kaga ko kugerwaho n’ingaruka z’iki kibazo.

Ubu bushakashatsi butangaje ibi mu gihe abatuye Isi barimo n’abo mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko igipimo cy’ubushyuhe gikomeje kwiyongera cyane cyane mu mijyi.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *