IMIBEREHO

U Rwanda rwahanze 90% by’imirimo rwiyemeje muri NST1

U Rwanda rwahanze 90% by’imirimo rwiyemeje muri NST1
  • PublishedMay 1, 2024

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA, yatangaje ko hamaze guhangwa imirimo irenga 90% mu myaka irindwi ishize ugereranyije n’intego igihugu cyari cyarihaye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1). 

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2024, ubwo hizihizwaga  Mpuzamahanga w’Umurimo, aho hanateguwe ukwezi kwahariwe umurimo hibandwa ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko n’ahazaza h’umurimo.

MIFOTRA yatangaje ko mu  myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo  ikabakaba miliyoni imwe n’igice hibandwa ku rubyiruko n’abagore.

Minisitiri wa MIFOTRA Prof. Bayisenge Jeannette,  yavuze ko imirimo yahanzwe irenga kuri 90% ariko ariko ubu hagiye kwibandwa ku ikoranabuhanga.

Ati: “Ibipimo Leta yihaye mu myaka irindwi hahanzwe imirimo miliyoni n’igice cyane hibandwa ku rubyiruko n’abagore.Turebye imibare ya 2023 twari tugeze hejuru ya 90% duhanga. Kandi nibura muri yo igera muri 80% yagiye mu rubyiruko”.

Yongeyeho ati: “Dukeneye ikorabuhanga kuko riracyari hasi ariko twatangiye gahunda igamije kubakira ubushobozi urubyiruko cyane bushingiye ku ikoranabuhanga mu guhanga umurimo”.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu guhanga umurimo ariko bakeneye kwishakamo ibisubizo bakoresha ikoranabuhanga bikoreye ubwabo.

Felicien Niyomugabo ati: “Aho tugeze ubu ni twe bo guhanga ikoranabuhanga natwe tukiremamo ubushobozi bwo kwihangira umurimo. Ntidukoreshe iby’abandi ahubwo tukabihanga. Kandi ni byiza gukoresha ikoranabuhanga yewe ntabwoba buhari bwo kubura akazi ahubwo hazaboneka amahirwe mashya”.

Dukunde Maria Deborah nawe  ati: “Intambwe imaze guterwa hahangwa umurimo irashimishije kandi ikindi usanga ari twe dukoresha ikoranabuhanga haba imbuga nkoranyambaga gusa ntituragera ahashimishije turacyari mu nzira kuko natwe dushaka guhimba ibyacu.”

Mu mwaka wa 2017, ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyari kuri 16% byanatumye Leta ifata ingamba zo guhangana n’iki kibazo aho mu 2022 cyabanutse kigera kuri 13%.

Muri izo ngamba harimo  Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1, aho u Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *