Sheeba na Diana bari muntambara
Mu gihe gishize, abantu bagiye babona aba bahanzikazi bose bishishanya ndetse ntawe ushaka guhura n’undi mu ruhame, abantu bagakeka ko baba batumvikana n’ubwo nta kintu kizwi bari barapfuye.
Nyuma ni bwo abantu baje kujya mu gihirahiro cyabahaye ukuri ko aba bahanzi bari inshuti magara babikuye ku ifoto ya Sheebah Karungi na Spice Diana yagiye hanze bishimanye cyane.
Mu minsi yashize, Sheebah Karungi ni bwo yatangaje ko mu mitungo ye hiyongereyemo na label yo gufasha abahanzi bakiri bato mu gihugu cya Uganda ku buryo bazajya bakura neza mu muziki barahawe impanuro n’amayeri yo guhirwa mu muziki.
Akimara kubitangaza, Cindy yahise ajya mu itangazamakuru atangira guca abahanzi intege zo kujya gukorera imiziki muri label kuko ari ubucakara ndetse abakorera umuziki muri label bafatwa nk’ibicuruzwa aho gufatwa nk’abantu.
Nyuma ya Cindy, Spice Diana yagiye ku rubuga rwe rwa Facebook hanyuma avuga ko useka neza ari useka nyuma bityo hari abadakwiye guseka mbere y’igihe.
Spice Diana abinyujije ku rubuga rwa Facebook, yagize ati “Uzaseka neza ni uzaseka nyuma.” nyuma yo kuvuga ayo magambo, yahise yongeraho hashtag ya bitter fake feminist.
Ku rundi ruhande, Spice Diana afite ibitaramo bigera ku 14 mu kwezi gutaha mu gihe kuva ejo aribwo azatangira ibitaramo bizenguruka uduce twinshi akazakora ibitaramo 4 mbere y’uko uku kwezi kurangira.