Shema Fabrice yateguje AS Kigali nshya mu mikino yo kwishyura
Perezida w’icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice yatangaje ko mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2023-2024, iyi kipe igomba kwitegwa kuko igiye kongerwamo imbaraga mu rwego rwo kuyisubiza aho yahoze.
Uyu muyobozi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’umukino, Ikipe y’Umujyi yasezereyemo Etincelles mu Gikombe cy’Amahoro, iyitsinze ibitego 3-0 mu mikino yombi.
Mu ijambo rye ryo gushimira abakinnyi uko bitwaye, Shema yavuze ko bahishiwe byinshi kuko iyi kipe igiye gusubizwa ku rwego yahozeho.
Yagize ati: “AS Kigali ntabwo ari ikipe nto. Twagiranye inama n’abandi bayobozi tureba icyakorwa kugira ngo tugarukane imbaraga nyinshi. Tugiye kuzana izindi mbaraga zikomeye kugira ngo imikino yacu yo kwishyura (ya shampiyona) izabe yoroshye.”
Yakomeje avuga ko ubusanzwe Igikombe cy’Amahoro bamaze kukigira icyabo.
Ati: “Igikombe cy’Amahoro twakigize icyacu ndetse dushaka kugaragaza ko umukino wa nyuma ariho tubarizwa.”
Shema yasezeranyije abakinnyi b’iyi kipe ko agiye kugaragara birenze uko yagaragaye mu mezi atandatu ashize.
Ati “Turashaka uko tugaragara kurusha uko mu mezi atandatu ashize twagaragaye kuko ntabwo twabashije kubana namwe cyane.”
Yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga zikomeye muri iyi kipe kuko aho bari atari heza.
Ati “Tugiye gushyiramo izindi mbaraga zituma AS Kigali yongera kuzamuka kuko muri shampiyona ntabwo turi heza. Ibisabwa byose turaza kubikora turebe aho dukosora. Rero batwitege cyane.”
Shema yatangaje ibi, nyuma y’uko ku wa 26 Ukuboza 2023 we na bamwe mu bayobozi ba AS Kigali bari bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mushya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku ngamba zo gukemura ibibazo biri muri iyi kipe mu rwego rwo kugera ku musaruro wifuzwa.
Muri uyu mwaka, AS Kigali yagize ibibazo bikomeye bishingiye ku mikoro byatumye igira umusaruro mubi cyane, kuko yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya umwe wa 14 n’amanota 15.