AMAKURU

Senateri Robert Menendez wavuze nabi Urwanda ari mu mazi abira

Senateri Robert Menendez wavuze nabi Urwanda ari mu mazi abira
  • PublishedSeptember 23, 2023

Senateri Robert Menendez akurikiranyweho ibyaha bya ruswa nyuma y’aho FBI isatse urugo rwe ikabona ko yakiriye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C-Class, zahabu 13 na 566.000$ yari muri envelope.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo uyu Musenateri uhagarariye Leta ya New Jersey yasatswe. Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ubutabera bwatangiye iperereza ryeruye ku byaha ashinjwa ndetse na we ahita yegura ku mwanya we.

Akurikiranyweho ibi byaha hamwe n’umugore we Nadine, bombi bashinjwa kwakira ruswa. Menendez yagiye ahabwa kenshi ruswa y’amafaranga y’ubukode, ibikoresho birimo intebe zinanura imitsi n’ibyifashishwa mu myitozo ngororamubiri.

Yabihabwaga nk’ingurane kugira ngo afashe abantu batandukanye, barimo abo bashinjwa hamwe Wael Hana, Jose Uribe na Fred Daibes.

Senateri Menendez ashinjwa kandi gushaka kwitambika iperereza ku byaha Daibes yakekwagaho binyuze mu kugira inama Perezida Biden kugira ngo ahe umwanya Philip Sellinger usigaye ari Intumwa Nkuru ya Leta, kuko yizeraga ko uyu mugenzi we wo muri New Jersey azamufasha mu gusinsibiranya ibyo byaha inshuti ye yakekwagaho.

Aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 45 muri gereza.

Menendez yahise yegura ku mwanya we w’Umuyobozi wa Komite y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Menendez akurikiranyweho ibyaha birimo umugambi wo kwihesha ikintu akoresheje icyo aricyo, ibyaha bishingiye ku kuba ari umuyobozi wakiriye ruswa kugira ngo agire ibindi akora na ruswa ishingiye ku kazi ke muri komite y’inteko.

Hari hashize igihe kinini uyu mugabo akorwaho iperereza n’ubutabera bwa Amerika. Afite imyaka 69, mu 2018 yatorewe manda ya gatatu nk’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena.

Ruswa ya Menendez si iya none

Senateri Robert Menendez si ubwa mbere avuzwe mu byaha bya ruswa. Uyu mugabo ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, ubu ari gukorwaho iperereza kuri ruswa y’amafaranga yakiriye ndetse na zahabu.

Iyo ruswa yayakiriye kugira ngo akoreshe ububasha bwe mu gufata imyanzuro nk’uwari Umuyobozi wa Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, umwe mu myanya ikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Ayo mafaranga n’izo zahabu yazakiriye kugira ngo afashe abacuruzi babiri b’Abanya-Misiri na Guverinoma ya Misiri muri rusange.

Yahakanye ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ari umugambi wacuzwe n’Ubushinjacyaha kuva mu myaka myinshi ishize.

Gusa Menendez yigeze no gushinjwa ko yahabwaga ruswa inyuze muri serivisi z’umwihariko yahabwaga n’umuganga mu kigo cy’ubwishingizi.

Ngo uwo muganga yasabye uyu musenateri kumufashiriza umwana kugira ngo abone visa, kumufasha kugira uruhare mu bikorwa byo guhagarika igenzura ry’amafaranga kugira ngo akwepe gutanga imisoro.

Yamusabye kandi kumufasha ngo ubushabitsi bwe yakoraga ku ruhande bwo kwambutsa imizigo ku mupaka wa Amerika na République Dominicaine bujye bukorwa nta nkomyi ku buryo imizigo ye itazajya isakwa.

Kugeza ubu, ibirego bishya bishinja uyu mugabo ibyaha bya ruswa, ntibigaragaza ibyerekeye imitungo ye iri hanze y’igihugu nk’inzu zitandukanye, ibijyanye n’umukobwa wo muri Brésil wifotoje amafoto yatambutse muri Sexy Magazine agamije gushimisha uyu munyapolitiki, ko yagiye mu ndege y’umuganga bwite afite amazi yo mu bwoko bwa Evian n’ibindi.

Mu 2015, Menendez yahamijwe ibyaha hamwe na Salomon Melgen, umuganga w’amaso, wemeye ko yahaye uyu munyapolitiki serivisi z’umwihariko kugira ngo undi na we amufashe mu bikorwa binyuranye.

Bombi bahuye mu 2006, ubwo Menendez yari yinjiye muri Sena. Icyo gihe Melgen yatangiye kuba umuntu ugaragara mu bikorwa byo gutera inkunga, aho ku yatanze 751.000$ wenyine muri gahunda z’uyu mugabo zo kongera kwiyamamaza mu 2012.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Melgen yasabye Menendez gukoresha ububasha bwe n’umwanya we mu nyungu z’uyu muganga by’umwihariko kugira ngo amubonere viza z’inshuti ze esheshatu z’abakobwa Melgen yashakaga kwinjiza muri Amerika.

Uyu musenateri yashinjwe kuba yarasabye abakozi be kujya kuzanira Visa, Juliana Lopes Leite, umukinnyi wa filimi wo muri Brésil wifotoje yambaye ubusa akagaragara ku gifuniko cya Sexy Magazine.

Ngo Menendez yandikiye Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga email imubwira ko akwiriye kwita ku busabe bwa Visa y’uyu mugore.

Yashinjwe kandi kugira uruhare mu gufasha Umunyeshuri wo muri Ukraine witwa Svitlana Buchyk washakaga serivisi zo kwibagisha umubiri kugira ngo ase neza.

Ngo yategetse kandi umukozi we, guhamagara Ambasaderi byihutirwa, amubwira ko agomba kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo kwima visa umunyamideli w’imyaka 22 y’amavuko wo muri République dominicaine.

Mu 2006, Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Christie, yakoze iperereza mu bijyanyen’umutungo wa Menendez, aza gutahura ko hari amafaranga y’ubukode yakiraga atanzwe n’imiryango y’ubugiraneza yavugiraga.

Uyu musenateri ni umwe mu ba mbere bavuga u Rwanda nabi ku manywa na nijoro. Mu kibazo cy’umwuka mubi hagati yarwo na RDC, yiyegerejwe n’ubuyobozi bwa Tshisekedi, bumuha amafaranga maze arasizora arusabira ibihano.

Kugira ngo ubuyobozi bwa Tshisekedi bugere kuri uyu mugabo, bwabinyujije mu bigo by’aba lobbyist byifashishwa mu gucengeza amatwara. Kimwe muri byo, ni Ballard Partners.

Ballard Partners yishyurwa na Leta ya RDC ibihumbi 75$ ku kwezi hamwe na Scribe Strategies and Advisors yishyurwa ibihumbi 50$ buri kwezi.

Ibyo bigo bikora iyo byabaga ngo byumvikanishe uruhande rwa RDC ku bagize Sena ya Amerika n’abandi bayobozi.

Umwe mu bo Ballard Partners yegereye, ni Robert Menendez.

Iki kigo cyandikiye email umuyobozi umwe ukomeye muri Amerika usanzwe ari umuntu wa hafi wa Menendez. Icyo kigo cyasabaga uwo muyobozi ubufasha mu kibazo cy’u Rwanda na RDC.

Agace kamwe k’iyo email kagira kati “Nk’uko mubizi, ejo Umutwe wa M23 wigaruriye Bunagana, umujyi uri ku mupaka wa RDC.” Iyo email yanditswe na John O’Hanlon ayandikiye Heather Flynn ku wa 14 Kamena 2022.

Akomeza amubwira ko RDC ibizi neza ko M23 iri guhabwa ubufasha n’u Rwanda ndetse ko muri ibyo bikorwa hari abana bari kwicirwamo.

O’Hanlon yasobanuraga ko ari gusabira ubufasha Guverinoma ya RDC ngo komisiyo y’inteko yandikire inzego nkuru z’igihugu isaba ko hatangira iperereza ku ruhare rw’u Rwanda mu bibazo bya RDC. Ati “Ese birashoboka ko itangazo ryashyirwa ku karubanda? Haba hari ikindi gitekerezo ufite?”

Ntabwo ari ibintu byapfuye kwizana gusa kuba Ballard Partners yarahisemo kwiyegereza Menendez. Muri Gicurasi umwaka ushize, uyu mugabo uhagarariye New Jersey mu Nteko, yavuze ko niba Rwanda rugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke muri RDC, ruzahura n’ingaruka zikomeye.

Muri Nyakanga 2022, Bob Menendez yanditse ibaruwa asaba igihugu cye gukura amaboko ku Rwanda no guhagarika ubufasha bwose cyarugeneraga ngo kuko ‘abayobozi barwo bafite ibyaha byinshi bakoze bishimangirwa n’itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko rya Paul Rusesabagina’.

Uyu mugabo yarakomeje agera n’aho yibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo n’Umukuru w’Igihugu, amushinja ko abangamira itangazamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta bari imbere mu gihugu kandi ko ari ibintu bimaze kumenyekana ahantu hose.

Mu buryo busa nko guharabikana, byageze n’aho we na bagenzi be yayoboraga bavuga abanyamakuru n’abandi bantu bagerageje kurwanya ‘icyemezo’ cyo kuvugurura ingingo y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza bafunzwe, abandi baburirwa irengero, ibintu batagaragariza ibimenyetso.

Ibyatangajwe na Bob Menendez bihabanye n’ukuri kuko icyemezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 101 cyaturutse ku busabe bw’abaturage binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, gusa ibi byose yarabyirengagije akagaragaza ko ari icyemezo cyari kinyuranye n’ugushaka kw’abaturage.

Yigeze no kumvikana ashimagiza Paul Rusesabagina, wahamijwe uruhare mu byaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, yirengagiza uburyo ibikorwa bye byasize ubuzima bw’abaturarwanda mu kangaratete.

Ubwo Rusesabagina yari afunzwe, yavuze ko “u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gifunze umuturage (Rusesabagina) wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko bifuza kumenya icyo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukora ngo icyemure icyo kibazo.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *