AMAKURU

Rwanda: Aborozi b’ingurube barinubira indwara ya muryamo mu matungo yabo bibaza niba nta rukingo rubaho.

Rwanda: Aborozi b’ingurube barinubira indwara ya muryamo mu matungo yabo bibaza niba nta rukingo rubaho.
  • PublishedApril 11, 2023

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana impfu z’amatungo cyane cyane ingurube aho usanga abayapfusha bavuga ko ari indwara ya muryamo iba yateye, Ni nyuma y’igihe kinini hirya no hino mu gihugu humvikana amajwi y’aborozi b’ingurube binubira ko iyi ndwara ya muryamo yabamazeho amatungo, bakibaza niba nta rukingo cyangwa umuti uyivura.

Bamwe mu borozi b’ingurube bavuga ko iyi ndwara ya muryamo yabamazeho amatungo bakibaza niba idashobora kubonerwa umuti cyangwa urukingo nk’uko Radio Salus yabitangaje.

Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virus izwi nka African Swine Fever, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mu gasozi.

Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru bishobora kuviramo itungo ryafashwe gupfa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB gishishikariza aborozi batarashinganisha amatungo yabo kwitabira kujya mu bwishingizi bagahumuriza n’abagizweho ingaruka n’iki cyorezo, ko leta iri gutekereza ku buryo bazafashwa kongera kwiyubaka mu bworozi bwabo binyuze mu mishinga itandukanye.

Src: Radio Salus 97.0 Fm

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *