Rwamagana:abaturage bapakirwa mu bwato bumwe n’ingurube
Abaturage batuye mu Mirenge ya Musha na Murambi bavuga ko babangamiwe n’uko hari amatungo arimo ingurube apakirwa hamwen’abantu mu bwato nabwo buto cyane.
byumwihariko abakoresha ubwato mu kujya mu Turere twa Rwamagana na Gatsibo ,bavuga ko babangamiwe nuko bagenda mu bwato barimo n’amatungo arimo n’ingurube.
Abaganiriye na InyaRwanda.com ni abo mu Mirenge ya Musha wo mu Karere ka Rwamagana na Murambi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ubwato bakoresha bambuka mu kiyaga cya Muhazi ari buto ariko bagatungurwa nuko babupakiramo abantu bagashyiramo n’amatungo magufi arimo ingurube.
Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Musha ,yabwiye InyaRwanda.com ko gushyira ingurube mu bwato burimo abana bibangamiye ndetse bishobora guteza impanuka .
Yagize ati”Ubwato tuba butwambutsa ni buto ariko usanga babupakiramo abantu benshi bakanapakiramo ihene ,inkoko kandi urabona ko ugeze hano turimo kuva mu bwato bwarimo n’ingurube. Turasaba ko abatwara ubwato bakwigishwa bakajya batwara abantu ukwabo n’ingurube bakazitwara ukwazo kuko nk’ubu naje mfite ubwoba ko ingurube yandya ndetse zishobora kutwanduza indwara.”
Abaturage bavuga ko abatwara ubwato bakunze gutwara amatungo arimo ingurube mu bwato burimo abantu mu gihe uwushatse kubyamagana bamusiga.
Umuturage witwa Mutuyimana yagize ati” Mu by’ukuri kutuvanga n’amatungo biratubangamira. Ujya kubona umuntu azanye ingurube agashyiramo wowe wavuga ko ibyo bakoze ari bibi bakagusiga hakurya muri Gituza.
Nk’ubu nageze ku mwaro nta nkuru ntekereza ko ingurube yakivumbura igatuma ubwato bugwa muri Muhazi cyangwa ikaturya .Ubusanzwe inkoko n’ihene ntibidutera ubwoba nk’uko dutinya ingurube, niyo mpamvu dusaba ko badufasha ingurube bakajya bazambutsa zonyine babanje kwambutsa abantu.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo .
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yabwiye InyaRwanda.com ko abatwara ubwato bagomba kubahiriza amabwiriza agenga akazi bakora ko gutwara abantu mu bwato .
Yagize ati”Hari amategeko agenga gukoresha ibiyaga mu buryo bwo gutwara abagenzi .Kuvanga amatungo n’abantu ntibyerewe.Ndavugana n’abayobozi kugira ngo babikurirane.”
Ikiyaga cya Muhazi cyifashishwa n’abaturage batuye mu turere twa Rwamagana,Gatsibo ,Gasabo,Gicumbi ndetse na Kayonza mu buhahirane harimo abarema amasoko ari mu turere twa Rwamagana na Kayonza.