UBUZIMA

Rubavu: Uburaya mpuza Mahanga buri kurwego rwohejuru

Rubavu: Uburaya mpuza Mahanga buri kurwego rwohejuru
  • PublishedMay 20, 2023

Abakora uburaya mu bice byegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birimo akarere ka Rubavu, bahamya ko amafaranga menshi amafaranga menshi bayakura muri iki gihugu, icyakora, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko uku kwambuka imipaka bibangamira gahunda zo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Aba bakora uyu mwuga bavuga ko mbere ya Covid-19 bambukaga umupaka mu buryo bworoshye, nyuma gato bikaza kugoranana kuko batari bacyambukira ku irangamuntu nk’uko byari bisanzwe.

Aho imipaka ifungiye; ubu basabwa kugura icyangombwa kigaragaza ko bakorera muri icyo gihugu [Permis de sejour] ku madolari 40$, cyaje gisimbura urupapuro rw’inzira [Laissez Passer], ibi ngo ntibyoroheye buri wese.

Nyirakarire [izina yahinduriwe] yagize ati “ubu ntabwo tukibona uko tugemurayo ibicuruzwa byacu [kwicuruza]! Mbere twaramukaga tukajya gufata ku madolari. Naragendaga umuntu umwe akampa nk’amadolari 100$ nkaza nkayifatamo neza n’umuryango wanjye.”

Agaragaza ko ifungwa ry’umupaka ryabagizeho ingaruka dore ko ariho bakuraga amafaranga menshi ugereranyije no mu Rwanda, bikabafasha gutunga imiryango dore ko abenshi babyariye muri uyu mwuga.

Uwahawe izina rya Macibiri yagize ati “turahombye cyane! Amahoro agarutse twakunguka. Mbere twajyaga muri Congo bakaduha ku madolari ariko ubu imipaka irafunze.”

Mu bindi bibazo aba bakora umwuga w’uburaya bagaragaza, harimo kutabonera udukingirizo ku gihe ndetse no kutatubona hafi; ibi bikaba byatuma bishora mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye.

Ugiriwabo Saverine niwe uhagarariye abakora uyu mwuga muri Rubavu. Ati “udukingirizo turabura, natwe tubahagarariye hari igihe tujya ku kigo nderabuzima tukatubura. Icyo twifuza ni uko twajya tuzibonera ku kigihe. Ahantu hakunda kuboneka indaya haboneke umukangurambaga wo kudukwirakwiza.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwirinda Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile yatangaje ko uku kwambukiranya imipaka kw’abajya gukora uburaya, bifite imbogamizi ku rugamba rwo kurwanya ikwirakwira rya Virusi itera Sida..

Ati”Imbogamizi zo ntizabura kuko urumva ntabwo tumenya ngo ni bande bagiye, ese bagarukanye iki, ese nibagaruka baripimisha? Twebwe buri myaka ibiri tugerageza gukora ubushakashatsi kuri ngo tumenye umubare w’abakora uyu mwuga, ese imyitwarire yabo imeze ite? Ese babona serivise?”

Akomeza asobanura ko aba bakora uyu mwuga bakurikiranwa mu buryo bw’umwuhariko bitandukanye n’abandi baturage, byanaba ngombwa bakabapima buri mwaka.

Ku kibazo cy’ibura ry’udukingirizo, Dr. Ikuzo avuga ko bagiye kongera utuzu tubonekamo udukingirizo. Ku ibura ryatwo mu ku bigo Nderabubizima asobanura ko haba habaye ikibazo cyo kudukwirakwiza kuko ari gahunda iri mu gihugu hose.

Ati “Icyo gihe haba habayemo ikibazo cyo kudukwirakwiza wenda tugashira ntibibuke kujya gusaba utundi. Ntabwo ari uko tuba twabuze. Mu gihugu dufite utuzu icumi, muri gahunda turi kugerageza kureba niba twakwirakwiza twinshi dushoboka bitewe n’uko dukenewe.”

Mu karere ka Rubavu habarurwa abakora uburaya bagera ku 3500. Mu gihugu hose ubwandu bwa Virusi itera Sida buri ku ijanisha rya 3% mu bafite hagati y’imyaka 15 na 64. Mu bakora umwuga w’uburaya ijanisha rigegeze kuri 35.5% ryaravuye kuri 45% mu myaka ibiri ishize.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *