Reece James winjiye mu kibuga asimbuye ku mukino wa Nottingham Forest agatanga umupira wavuyemo igitego, uyu munsi yijiye ahabwa ikarita itukura.
Ikipe ya Chelsea itaritwaye neza muri saison amahirwe yo gukina amarushanwa yo ku Mugabane w’Iburayi (UEFA Europa League) yiyongereye nyuma yo gutsinda Brigton Ibitego 2_1. Ikipe ya Chelsea yagiye gukina na Everton yari imaze imikino 3 idatsindwa, kuko yaherukaga gutsindwa inyagirwa na Arsenal 5_0, maze nyuma yaho itangira gusarura amanota mu buryo buyoroheye ugereranyije na mbere yaho. Imikino yakurikiyeho harimo uwo yanganyijemo na Aston villa 2_2, itsinda Tottenum 2_0 , yananyagiye kandi West Ham United 5_0.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana arinako ikipe ya Brighton igaragaza ubushake bwo gusatira kuruta ikipe ya Chelsea binyuze mu basore bayo barimo Simon Adingra, Julio Enciso, Facundo Buonanotte na Joao Pedro. Aba bose ariko nta n’umwe wabashije kunyeganyeza inshundura za Chelsea. Ku 34′, usigaye ari umucunguzi wa Chelsea Cole Palmer yaje gutsinda igitego ku mupira yahawe na Marc Cucurella bajya kuruhuka ari 1_0.
Ikipe ya Chelsea impinduka yaje gukora kubera imvune ya Mykhailo Mudryk zaje gutanga umusaruro, kuko Christophe Nkuku wamusimbuye ari we watsinze igitego cya 2 ku munota wa 64′ ku mupira yahawe na Malo Gusto. Reece James waherukaga kwinjira mu kibuga asimbuye ku mukino wa Nottingham Forest agatanga umupira wavuyemo igtego nyuma y’iminota ibiri, yaje kongera kwijira asimbuye Malo Gusto ku munota wa 69′ maze ku wa 88′ ahabwa ikarita itukura. Ibi byatumye Chelsea inishyurwa igitego cyatsinzwe na Danny Welbeck, gusa bari bibutse kwiyorosa bwakeye kuko kinjiye ku munota 97′, umukino urangira Chelsea ikuye amanota ku kibuga The American Express Community Stadium. Uyu mukino usize Chelsea ku mwanya 6 n’amanota 60 mu gihe Newcastle banganyaga amanota yananiwe gutsinda Manchester United. Newcastle United yatsinzwe na Manchester United 3_2 igumana amanota 57, Chelsea ikaba isabwa kunganya na AFC Bournemouth kugira ngo ibone tike yo gukina amarushanwa ya Europa League n’ubwo Newcastle yaba yatsinze umukino wa Brentford.