RDF na ba ‘Defence Attaché’ mu Rwanda bishimiye gusoza umwaka neza
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyateguye umusangiro wa nimugoroba wo kwishimira gusoza umwaka neza, yifatanya n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwa gisirikare (Defence Attaché).
Ni ibirori byabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda i Kigali ku Kimuhurura.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uRwanda(RDF), Lt Gen Mubarak Muganga, yakiriya abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse yongera kubaha ikaze mu Rwanda.
Yashimye kandi imikoranire n’ubufatanye bwa RDF n’ibihugu byabo
Ati: “Mu izina rya RDF, ndabashimira ko mwifatanyije natwe kuri uyu munsi. Mukora akazi k’ingenzi cyane kandi mu komeje guteza imbere umubano mwiza hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icyo mu bihugu byanyu. Tubashimiye akazi mukora kandi ndabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu yose”.
Ni ibirori byari bibereye ijisho byateguwe n’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri RDF, byitabiriwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rwa General, Abofisiye bakuru muri RDF no muri Polisi y’Igihugu, abo mu Rwego rw’Iperereza(NISS),Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.