AMAKURU

RDC: Perezida Félix Tshisekedi wa congo yasunnye urugamba rurimo kubera mu gihugu cye

RDC: Perezida Félix Tshisekedi wa congo yasunnye urugamba rurimo kubera mu gihugu cye
  • PublishedOctober 13, 2023

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo koroshya “gahoro gahoro kandi mu byiciro” ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara ebyiri mu burasirazuba bw’igihugu.

Yagize ati: “Nyuma yo kubiganiraho n’abakuriye inzego za leta no kumva [abagize] inama nkuru ya gisirikare, nafashe icyemezo gihamye cyo kwerekeza abaturage b’intara za Ituri na Kivu ya Ruguru ku iyoroshya gahoro gahoro kandi mu byiciro ry’ingamba igira ibyo ibuza y’ubutegetsi bwa gisirikare.”

Muri iryo jambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa kane, Tshisekedi yavuze ko yahisemo gushyiraho “uburyo bw’inzibacyuho bugamije gusubizaho ubutegetsi bwa gisivile… mu duce twamaze kugarurwamo umutekano n’ingabo za RDC [FARDC].

“Ibyo byumvikanisha ikurwaho ry’ibibujijwe ku bwisanzure ku baturage bose buteganywa n’itegekonshinga.”

Tshisekedi yasezeranyije ko hazakomeza kotswa igitutu cyinshi gishoboka “ku banzi b’amahoro”.

Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri ziyobowe n’igisirikare kuva ku itariki ya 6 Gicurasi (5) mu 2021, hagamijwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Ubwo butegetsi bwa gisirikare bwagiyeho nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na leta muri izo ntara muri Mata (4) uwo mwaka.

Ariko mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka, benshi mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’abategetsi yigaga kuri ubwo butegetsi bwa gisirikare, buzwi nka état de siège, bari basabye ko buvanwaho kuko nta musaruro ugaragara bwatanze.

Abadepite – bo mu ntara no ku rwego rw’igihugu – na ba guverineri ba gisirikare b’izo ntara ebyiri, ni bamwe mu bategetsi bari bitabiriye iyo nama yabereye i Kinshasa mu nteko ishingamategeko y’icyo gihugu.

Icyo gihe, Depite Nyiramugeyo Musabimana Béatrice, wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, watorewe muri teritwari ya Masisi, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ubu butegetsi bwa gisirikare nta cyo bwagezeho.

Ati: “Ni ukuri uvuze ko nyir’urugo [yapfuye] ntabwo aba ari we umwishe, naho ubundi iyi état de siège nta cyo yatugejejeho.

“Umuturage ntabwo acyeneye état de siège. Yarayisabye, yarayirambiwe. Nibasubize ubutegetsi mu maboko y’abasivile n’umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana intambara”.

Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu, bivugwa ko igera ku 100.

Tshisekedi atangaje ibi bijyanye na état de siège, mu gihe kuva mu minsi ya vuba aha ishize imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zirimo kurwana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ibogamiye kuri leta yitwa Wazalendo.

Bitangazwa henshi – nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye – ko M23 ifashwa n’u Rwanda, ikirego ubutegetsi bw’i Kigali buhakana.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *