RBC: Abafite uburwayi bwo mu mutwe 5% ni bo bivuza
Ikigo cy’Igihugu cy‘Ubuzima (RBC) kivuga ko gitewe impungenge n’abaturage bativuza indwara zo mu mutwe kuko imibare igaragaza ko 5% mu barwaye izi ndwara ari bo bagana inzego z’ubuzima bakavurwa.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024 mu bakangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda Virusi itera SIDA ku nsangamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza ni uburenganzira bwa buri wese, tubigire intego.” bwabereye mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.
Mukeshimana Mediatrice, umukozi mu ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima mu 2018, bwerekanye ko nibura umuntu umwe muri batanu afite imwe mu ndwara zo mu mutwe kandi ko umubare w’abashaka serivisi zijyane n’ubuzima bwo mu mutwe ukiri hasi cyane (5%).
Yagize ati: “Ahanini bitewe n’akato, ihezwa, n’ibindi bibazo by’uburenganzira bwa muntu abakoresha serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe bahura na byo bituma batajya kwa muganga cyangwa no mu zindi nzego z’ubuzima ngo bamenyekane kandi bakurikiranwe ngo bavurwe.”
Mukeshimana Mediatrice yavuze ko ari yo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na UPHLS bateguye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugira ubuzima bwiza, no gusuzuma abafite uburwayi butandukanye harimo indwara zo mu mutwe, Virusi itera Sida, Diabete n’izindi.
Yagaragaje ko abarwayi bakwiye kugana inzego z’ubuzima kuko zegerejwe abaturage kuva ku rw’ibanze kugeza ku rwego rw’ibitaro aho mu bigo Nderabuzima abakozi bangana na 82% babihuguriwe no kuri bitaro by’Akarere abakozi batatu bita ku buzima bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Nta mpungenge cyangwa ikibazo ku barwayi bo mu mutwe bakwiye kugira ku kwivuza no kubona imiti kuko kuva abajyanama b’ubuzima babihuguriwe kandi imiti iramanuka kuri buri rwego. Abarwayi bahabwa transferi biturutse ku bajyanama b’ubuzima bakabajyana ku bitaro bagafashwa ku bitaro by’Akarere byaba ngombwa akajya ku bitaro byisumbuye bya Kaminuza n’ibindi.”
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, bavuze ko banyura ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bagashungera ariko ubukangurambaga bwabafashije gusobanukirwa neza ibyiza byo kudaha akato no kugumisha mu nzu abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Biyemeje kujya babageza mu nzego z’ubuzima no kwa muganga aho kuba babashungera.
Bagaragaza Jean Damour yagize ati: “Twabahaga akato ndetse bakagumishwa mu ngo. Ubu twamenye ko dufite inshingano no kubafasha tukabageza mu nzego z’ubuzima bagafashwa kuko twamenye ko iyo bavuwe neza bakira kandi bakagaruka mu muryango Nyarwanda ari bazima bagakora bakiteza imbere.”
Ibi bishimangirwa na Nyirahabineza Jacqueline, ati: “Twabitaga amazina tubonye yose ariko ubu nsanze yaryamye ku nzira namufasha nkamugeza mu muryango we kandi nabona bikomeye cyane nkahamagara Abajyanama b’Ubuzima bakamufasha. Abo duturanye bafite abantu barwaye mu mutwe ngomba kubagira inama yo kutabahisha ahubwo bakwiye kuvuzwa.”
Umukozi wungirije w’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), Ndagijimana Olivier, yavuze ko ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire mu baturage ku buzima bwo mu mutwe, kurwanya SIDA, akato n’ihezwa bikorerwa abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe n’abafite ubumuga muri rusange.
Yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zirimo kwegereza abaturarwanda serivisi zita ku buzima, kwegereza ibikorwa by’iterambere n’iby’ubuvuzi Abanyarwanda no gufasha abarwayi gusubira mu buzima busanzwe ndetse no gtangiza ibikorwa byo gusuzuma indwara zihangayikishe nk’indwara iterwa na Virusi itera SIDA, indwara zitandura ndetse no gusuzuma indwara zo mu mutwe hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliette, yibukije abaturage ko nta gisebo kiri mu kugira ubumuga kandi ko abafite ubumuga bashoboye, guha agaciro umuntu ufite ubumuga, kutamuhisha, kutamurangarana no kutamuha akato ari inshingano za buri wese.
Mu Karere ka Nyagatare hasuzumwe abantu 95 uburwayi bwo mu mutwe aho 17 basanzwe bafite ikibazo cyo mu mutwe n’abafite Virusi itera SIDA habuze n’umwe wayanduye.
Ibarura rusange rya 5 ryakozwe mu mwaka 2023 rigaragaraga ko mu Karere ka Nyagatare abangana 2,661 bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima mu 2018, bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’indwara zo mu mutwe zitangira umuntu ari mu kigero cy’imyaka 14, mu gihe bitatu bya kane byazo ziza umuntu ari mu myaka 20.
Bugaragaza kandi ko ibibazo byo mu mutwe byarushijeho kwiyongera mu mwaka 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga Isi.