AMAKURU IMIKINO IMYIDAGADURO

Rayon Sports: Muhire Kevin niwe wenyine yishingikirije nyuma yuko Joackiam Ojera agiye ntagaruke

Rayon Sports: Muhire Kevin niwe wenyine yishingikirije  nyuma yuko Joackiam Ojera agiye ntagaruke
  • PublishedOctober 21, 2023

Kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 21 Ukwakira, Rayon Sports irakina na Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona urabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda.

Muhire Kevin umaze iminsi akora imyitozo muri Gikundiro,yashyizwe mu ikipe ihangana na Sunrise FC mu gihe Joackiam Ojera acyibereye muri Uganda aho bivugwa ko ngo hari ibyangombwa ari gushaka abifatanyije no kwivuza.

Muhire ntiyakinnye umukino wa Musanze FC kubera ko Rayon Sports yari yagowe no kumwandikisha, ibanza gukemura ibyo kwishyura Umunyezamu w’Umunya-Tanzania, Ramadhan Kabwili, yirukanye akayirega muri FIFA.

Agaruka ku myiteguro y’umukino we wa mbere ku nshuro ya gatatu agiye gukinira Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko hari abakinnyi amenyeranye na bo ku buryo kwisanga mu ikipe bitagoye.

Ati “Twiteguye neza, hashize igihe tudatsinda ariko ukurikije imyitozo turi gukora bizagenda neza. Abenshi turaziranye, twarakoranye, nta kidasanzwe uretse gukorera hamwe. Turi kureba icyo twakora ngo tugaruke mu bihe byiza.”

Kuri uyu mukino, Rayon Sports irakina idafite Umunya-Uganda Joackiam Ojera wasubiye iwabo nyuma y’umukino wa Etoile de l’Est yavunikiyemo, ariko agatinda kugaruka i Kigali. Abatoza be bizeye ko bashobora kumwifashisha ku mukino utaha wa Police FC uzaba ku wa 25 Ukwakira.

Uretse Ojera, Gikundiro yagaruye Kalisa Rachid, Mucyo Didier Junior na Serumogo Ali utarakinnye umukino uheruka wa Musanze FC kubera imvune.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *