Premier League: Arsenal biravugwako yitije umwanya wa mbere istinda Chelsea itari buwumareho umwanya
Ikipe ya Arsenal yatsinze Chelsea mu mikino yo ku munsi wa 34 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri saa tatu z’ijoro ubera ku kibuga cya Arsenal kuri Emirates Stadium. Abasore ba Arsenal bagiye gukina uyu mukino bamaze imikino 4 badatsinda ariko nanone bagiye no gukina na Chelsea nayo imaze imikino 8 idatsinda.
Abakinnyi 11 Arsenal yabanje mu kibuga: Ramsdale, Kiwior, Zinchenko, White, Gabriel Magalhães, Xhaka, Ødegaard, Jorginho, de Jesus, Trossard na Saka.
Ikipe ya Arsenal nk’ikipe iri mu rugo yatangiye ikina neza ndetse ihita inatanga Chelsea kwinjira mu mukino kuko ku munota wa 5 gusa bagombaga kubona igitego ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Granit Xhaka ariko umuzamu Keeper Arrizabalaga aratabara arikuramo.
Abakinnyi 11 ba Chelsea yabanje mu kibuga: Arrizabalaga, Thiago Silva, Fofana, Azpilicueta, Chilwell, Fernández, Kovacic, Kanté, Aubameyang, Sterling na Madueke.
Abasore ba Arsenal bakomeje kugerageza uburyo bw’igitego ndetse n’aba Chelsea banyuzamo bakagera imbere y’izamu basatira ariko mu buryo budakomeye cyane.
Bigeze ku munota wa 11 ni bwo Zincheko yazamukanye umupira yirukanka awushyira kwa Granit Xhaka nawe awuhindura kwa Martin Odegaard maze arekura ishoti rigana mu izamu akoresheje ukuguru kw’ibumoso igitego cya 1 kiba kirabonetse.
Arsenal yakomeje kurusha Chelsea ku buryo bugaragara cyane cyane mu bijyanye no kwiharira umupira.
Ku munota wa 31 Martin Odegaard yatsinze igitego cya 2 nanone akoresheje ukuguru kw’ibumoso ku mupira yahawe na Granit Xhaka wari uri hejuru muri uyu mukino.
Gabriel Jesus yishimira igitego cya 3 yatsinze
Nyuma y’iminota 3 gusa Gabriel Jesus yahise atsinda igitego cya 3 nyuma yuko Granit Xhaka yarekuye ishoti ariko bakarikuramo umupira uhita umusanga ahagaze neza aboneza mu nshundura nta nkomyi.
Mu gice cya kabiri Arsenal yaje isa nk’aho yarangije akazi ikina itivuna cyane ahubwo ikora impinduka mu kibuga iruhutsa abakinnyi bayo.
Chelsea yo yinjiye mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ihita inasimbuza Aubameyang wari wakoze ku mipira 9 gusa mu gice cya mbere, binjijemo Kai Havertz kugira ngo aze atange imbaraga mu kibuga ku busatirizi.
Ku munota wa 63 Bukayo Saka yarase uburyo bw’igitego ari wenyine imbere y’izamu ariko atera umupira kure.
Nyuma y’iminota 3 gusa abasore ba Chelsea bahise bamukosora maze Enzo Fernandes azamukana umupira awushyira kwa Mateo Kovacic nawe ashyira kwa Noni Madueke atsinda igitego cya 1 cyo kwishyura.
Arsenal yakomeje kurema uburyo bw’igitego cya 4 ariko gutereka mu nshundura bikanga ndetse na Chelsea ariko igerageza gushaka igitego cya 2 ariko nayo ntibyayihira.
Umukino warangiye Arsenal iyoboye n’ibitego 3-1. Kugeza ubu ikipe ya Arsenal yongeye kwitiza umwanya wa mbere nyuma y’uko iwukuweho na Manchester City mu mpera z’icyumweru gishize. Ni iya 1 n’amanota 78 mu gihe Chelsea yo ari iya 12 n’amanota 39.
Abasore ba Chelsea bibaza impamvu batsinzwe umukino