POLITIKI

Franck Emmanuel Biya, Ashobora Gusimbura Se Kubutegetsi

Franck Emmanuel Biya, Ashobora Gusimbura Se Kubutegetsi
  • PublishedNovember 14, 2023

Amagambo ya Franck Emmanuel Biya, umuhungu w’imfura wa Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yatumye Abanya-Cameroun batangira kumva ko ashaka kuzasimbura se ku butegetsi.

 

Franck Biya yangeye gutuma Abanya-Cameroun bavuga byinshi, ku cyifuzo cye cyo kuzasimbura se ku butegetsi, dore ko nubwo ubu Perezida Paul Biya ari umukambwe w’imyaka 90, ariko bamwe mu bagize ishyaka rye, bavuga ko bifuza ko yazongera akiyamamaza no mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri icyo gihugu mu 2025.

Uwo muhungu wa Perezida Paul Biya, yongeye gutuma abantu bavuga kuri icyo cyifuzo cye, nyuma y’uko tariki 8 z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2023, yagaragaye ahari habaye ikiza cy’inkangu cyishe abantu 30 ahitwa i Mbankolo i Yaoundé muri Cameroun.

Muri videwo zakwirakwijwe kuri Internet aho muri Cameroun guhera ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2023, zigaragaza uwo muhungu wa Perezida Biya, ari mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi rya ‘RDPC’, avuga bwa mbere ku bijyanye n’ugomba kuzasimbura se ku butegetsi, mu gihe na we ubwe, bikunze kuvugwa ko azaba ari mu bakandida bazahatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ataha.

Inkuru dukesha RFI, ivuga ko Franck Biya, yavuze ko bikwiye gukomeza gushyigikira se, kuko ari umuyobozi karemano w’ishyaka ‘le leader naturel du parti’.

Yagize ati “Ni ngombwa kutavangira ubutumwa, tugomba kuguma mu murongo we, no kugerageza kumuherekeza”.

Muri ubwo butumwa umuhungu wa Perezida Paul Piya yatanze, ngo bwumvikanishije ibyo ateganya gukora mu minsi iri imbere, ariko n’ubundi abakurikira ibya Politiki muri Cameroun, bavuga ko bari bamaze igihe gito batangiye kubona uko agenda yigaragaza gahoro gahoro, mu gihe ubundi yabaga akora ibyo akora ariko akingirijwe na se, atagaragara mu ruhame.

Bamwe mu Banya-Cameroun bagaragaje ko bishimiye kumva uwo muhungu wa Perezida Paul Biya, avuga ku bya Politiki y’igihugu cye ndetse batangira no gusaba ko yazaba ari we usimbura se ku butegetsi.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *