Batawe Muri Yombi Bakurikiranyweho Kugerageza Guhirika Ubutegetsi Bw’Igihugu
Ubushinjacyaba bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangaje kuri uyu wa Kane ko bwatangiye iperereza ku bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyo guhungabanya umudendezo w’igihugu no kugerageza guhirika ubutegetsi.
Itangazo rya guverinoma ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Nzeri, ryavugaga ko muri iki gihugu haburijwemo ihirika ry’ubutegetsi.
Abasirikare bakuru bane batawe muri yombi mu gihe abandi babiri bagishakishwa nk’uko inkuru ya RFI ibivuga.
Mu bafashwe harimo babiri bakoraga muri gendarmerie y’igihugu; lieutenant-colonel Cheick Hamza Ouattara, wayoboraga umutwe udasanzwe w’abajandarume na Abdoul Aziz Aouoba, umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingazo za Burkina Faso na Boubacar Keita wayoboraga Ishuri Rikuru ryigisha iby’umutekano w’abasivile.
Abandi basirikare bakuru bagishakishwa bahoze mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza.