Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Madame Avril Haines Umuyobozi w’ ikigo cy’ ubutasi muri America DNI
Perezida Kagame na Madame Avril Haines mubiganiro byabereye muri village urugwiro.
Perezida Paul Kagame ndetse numuyobozi wikigo cy’ igihugu cy’ ubutasi mu Leta zunze ubumwe za America DNI, Madame Avril Haines, bagiranye ibiganiro byibanze kubufatanye bwibihugu byombi mugushakira hamwe umuti wibibazo byumutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo.
Ikiganiro cya Perezida Kagame Na Madame Haines Nikiganiro cyaje gikurikira icyo yaramaze kugirana na Perezida wa DR Congo Felex Antoine Tshisekedi byombi byabaye kwitaliki ya 19 na 20 Ugushyingo 2023.
Ibiganiro bagiranye bikaba bigamije gushaka uko abakuru bibihugu byombi bashishikarira gushakira hamwe igisibizo cyamakimbirane ari muburasirazuba bwa DR Congo, nkuko bikubiye mwitangazo ryibiro bya Perezida wa Leta zunze za America (White House) ryo kuwa 21 ugushyingo 2023.
Perezida Kagame na Madame Avril Haines
Muriryo tangazo Ibiro bya Perezida wa Leta zunze za America byanditse bigira biti. “Mu kuzirikana amateka maremare y’amakimbirane muri aka karere, Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihamye zo kugabanya amakimbirane ariho, bakemura ibibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.”
Yakomeje iti: “Hari Intambwe zavuye mubiganiro bya mbere bya Luanda na Nairobi byatewe inkunga n’abaturanyi bibihugu byombi”
White House yongeyeho iti: “Guverinoma y’Amerika yishimiye kandi ishaka gushyigikira iterwa ry’ izo ntambwe hagati ya DR Congo n’u Rwanda zigana kugukemura ikibazo, kandi irateganya gushyigikira ibikorwa by’umubano n’ubutasi hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kurushaho guteza imbere umutekano n’iterambere ry’abaturage ba Congo n’u Rwanda.”
Madame Haines ahura na Perezida kagame yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika Molly Phee n’ umwunganizi wihariye wa Perezida w’ America akaba n’umuyobozi mukuru w’inama y’umutekano y’igihugu ushinzwe Afurika, Judd Devermont.
Perezida Kagame na Madame Avril Haines(uwagatatu uvuye ibumoso) nitsinda ayoboye.
Ibi bije bikurikira ikiganiro kuri telephone giherutse guhuza Abakuru b’ ibihugu byombi (Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi) n’ Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za America Antony Blinken, cyo ku Itariki 06 Ugushyingo 2023 byagarukaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uburyo bwo guhagarika imirwano, hakiyambazwa inzira ya politiki.
Umubano utari mwiza hagati ya DR Congo n’u Rwanda wazamutse ubwo Congo yashinjaga u Rwanda gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa M23, ugizwe nabanyekongo bo mubwoko bwabatutsi bavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda baharanira uburenganzira bwabo.
Gusa n’ ibintu leta y’ u Rwanda ihakana ivugako ntaruhare na ruto ifite mumirwano ihuza ingabo za Congo n’umutwe wa M23, bityo ko Congo igomba guhagarika gutwerera ibibazo byayo ku u Rwanda.
Kurundi ruhande ariko u Rwanda rwo Rugashinja Leta ya DR Congo gushyigikira no gutera inkunga umutwe wemewe n’ Umuryango wabibumbye(UN) nkumutwe witerabwoba wa FDLR ugizwe nabasize bakoze Genocide yakorewe aba Tutsi mu 1994.
Ikibazo cy’ umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo kimaze igihe gisaga imyaka 30, Aho umuzi wacyo uturuka kukuba Ari ikusanyirizo ryimitwe yitwaje intwaro isaga 130 harimo nuwa FDLR, itoteza ndetse ikajujubya abaturage batuye murako gace barimo nabavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda ndetse imwe muriyo ikaba Iri gufatanya na leta ya Congo muguhashya umutwe wa M23 mwihuriro ryiswe Wazalendo.