AMAKURU

Perezida Kagame ntiyishimiye umuceri waboreye irusizi

Perezida Kagame ntiyishimiye umuceri waboreye  irusizi
  • PublishedAugust 15, 2024
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje akababaro yatewe no kumenya amakuru y’abahinzi bejeje amatoni n’amatoni y’umuceri mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, ariko ukagera aho utangira kubaboreraho kubera ko wabuze abawubagurira.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ayo makuru yayamenyeye ku mbuga nkoranyambaga, abahinzi b’umuceri batabaza ko bahinze umuceri bakeza ariko bakabura aho bashyira wa musaruro nubwo ukenewe cyane ku isoko ry’u Rwanda no hanze yaryo.

Amakuru y’iby’uwo muceri yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, abo bahinzi bo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama, babwiraga itangazamakuru ko igihe cyo kongera guhinga kibasanze n’uwo bejeje wose batarawubonera isoko.

Abahinzi bavuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga basaruye toni zirenga 7000 ariko mu mezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000 gusa, izindi zisaga 5000 ziracyarunze mu mahangari no hanze.

Perezida Kagame, nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente n’Abadepite 80 batangiye manda nshya, yanenze abayobozi bireba bamenye icyo kibazo ntibagire icyo bagikoraho ndetse n’abatarigeze banakimenya kandi biri mu nshingano zabo.

Ati: “[…] Erega ubwo namaze kubibona kuko njye ntabyo nari nzi, mfata telefoni ndabaza abantu, ngiye gusanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi arabizi. Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo ntazi aho ari. Rimwe arabizi, ubundi ntabizi… Minisitiri w’Intebe wasubiyeho na we yari abizi igice, ikindi gice kinini atakizi. Ariko ubwo ni abantu bafite ibyo bibazo, guhinga, kweza, ibyo byose batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo baritanze, kandi bakora ibyo tubatoreza gukora, ibyo tubasaba buri munsi.”

Yakomeje avuga ko kuba abo baturage barabuze umusaruro mu byo bashishikarijwe n’abayobozi gukora, bibaha ubutumwa bubaca intege ngo ntibazongere guhinga kuko babitakarizamo imbaraga ariko ntibabonemo umusaruro.

Perezida Kagame yashenguwe n’ikibazo cy’abahinzi bejeje umusaruro ukababorana

Ati: “Ubu ni nko kuvuga ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mutubwira guhinga, ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo? Ba Minisitiri icyo bashinzwe ni iki kitari ugukemura ikibazo nk’icyo cyangwa n’ibindi bisa bityo?”

Perezida yavuze ko nubwo hari ibyangiritse, ariko ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka nk’uko Umugani w’Ikinyarwanda ubivuga.

Ati: “Nubwo hari igisigaye kuri iyo suka tuzakomeza iyo suka kuyihingisha, ariko hagomba kugira ubazwa ibintu nk’ibyo, ntabwo mvuga kuri ibi gusa ariko ndavuga no ku bindi bisa bityo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Uturere twose tw’igihugu dukwiye kuba dufite Abadepite bakurikirana ibibazo nk’ibyo n’ibindi byose bibangamiye imibereho myiza yabo.

Yabasabye kutazaba ba ntibindeba, cyangwa se ngo birengagize ko abo bahagarariye mu Nteko ari abaturage ndetse ko n’abazagirwa ba Minisitiri mu gihe kiri imbere bazaba bafite umukoro wo kumenya ko bakorera abaturarwanda.

Yaboneyeho nanone gusaba inzego zishinzwe iperereza gukorana n’izindi nzego batibanda gusa ku mutekano ukumira intambara cyangwa iterabwoba ahubwo bakareba no ku bindi bibangamira umutekano wa muntu.

Ati: “Guperereza ntabwo ari umwanzi ufite imbunda urasa abantu, ugomba kumenya n’indwara yateye ahantu igiye kwica abaturage, inzara aho iri igiye gusonzesha abantu, ndetse ukamenya n’icyo byaba biturukaho ukabishyira mu nzego z’ubuyobozi hamwe mugashakira icyo kibazo igisubizo.”

Yabwiye abayobozi bahabwa inshingano batazishoboye ko bafite uburenganzira bwo gusaba bakazikurwaho vuba batarinze bagira ibyo bangiza.

Ati: “Ugize uti mushake undi, njyewe nifitiye ibindi byanjye nkora, mumpe umwanya njye kubyikorera, rwose uwo mwanya utararangiza no kubivuga twaba twaguhaye icyo ushaka. Ariko niba wafashe iyo nshingano, ugomba kuyuzuza byanze bikunze.”

Perezida Kagame yavuze ko mu byo yarahiriye gukorera Abanyarwanda n’ibyo yabijeje ubwo yiyamamazaga hatarimo kubabeshya kugeza n’aho bibateza ibibazo, ashimangira ko atazabyihanganira na busa.

Perezida Kagame yanenze kandi abayobozi bigira ibikomerezwa, bakitwaza icyubahiro bafite bahonyora uburenganzira bw’abaturage bashinzwe cyangwa bakabakandamiza bitwaje ububasha bafite.

Yanenze abayobozi bagera n’aho guhitana abo bayobora ngo ni abanyacyubahiro, ati: “Rwose uwo ni umuco mubi, ni umuco tuganiriye kenshi ko ugomba guhagarara ariko ndabisubiramo n’uyu munsi ugomba guhagarara. Niba ushaka no kwiyumvamo ko uremereye, ntacyo napfa nawe uramutse koko ari ko umeze, ariko wahereye ku kuzuza inshingano ufite.”

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *