Pasiteri nyuma y’igihe gito asezeye ku nshingano yatangije ivugabutumwa rivuga ko nta gihamya cy’uko Imana ibaho.
Pasiteri witwa Wortorson utatangajwe igihugu akomokamo ndetse n’itorero yahoze asengeramo yavuze ko ntagihamya yuko Imana ibaho, anavuga ko iyo ushaka kumenya umukristo nyawe ubimenya iyo uvuye mu itorero
Uyu Pasiteri Wortorson yahoze yungirije umushumba mukuru ariko aza kuva mu itorero atangira kujya avuga ko ntagihamya yuko Imana ibaho.
Muri video igaragara kuri Tik Tok, Pasiteri Wortorson yavuze ko nyuma yo kwitandukanya ni torero, abitwaga ko ari benese muri Kristo bose ngo bahise bitandukanya nawe ntibongera ku muvugisha.
Ati” Ndagirango mbabwire yuko ntagihamya yuko Imana ibaho, mbonero no kunenga abitwaga ko ari abavandimwe bange mu by’umwuka bose bahise bareka kongera kumvugisha nyuma yaho mvuye mu itorero”.
Aha niho yahereye avuga ko iyo ushaka kumenya umukristo nyawe ubimenya iyo umaze kwitandukanya n’itorero
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuva aho uriya mu Pasiteri aviriye mu itorero yatangiye kunjya atanga inyigisho ziyobya aho abwira abantu ko ntagihamya yuko Imana ibaho.
Mubindi abamukurikira kuri Tik Tok bavuze ko ibyo avuga ari uburenganzira bwe kuko buri wese aba afite amahitamo ye mu buzima bwibyo yemera.