Nyuma yi minsi 3 FARDC irwana inkundura na M23 uyu mutsi amasaha abaye menshi nta sasu ryumvikanye ahari imirwano yahagaze!
Nyuma y’iminsi itatu habayeho guhangana bikomeye hagati ya FARDC na M23, kuri uyu wagatandatu haramutse agahenge.
Gusa icyifuzo cy’abakongomani kukuba agahenge k’intambara kirasa n’ikidashoboka, kuko ubu twandika iyi nkuru, hari amakuru yaramutse avugwa ko FARDC yitabaje abandi bacancuro kandi bamaze no kugera ku kibuga cy’imirwano.
Umuturage uri mu bice bya Masisi ahari kubera imirwano yatangaje ko afite amakuru yizewe y’uko abacancuro bakomoka muri Romania bageze I Goma ari 1500 baje gufasha FARDC guhangana na M23 bakubutse I Kinshasa aho babanje gucumbikirwa.
Ku Cyumweru gishize ni bwo impande zombi zubuye imirwano, mu minsi ibiri yakurikiyeho zitanga agahenge mbere yo kongera kwesurana kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imirwano yari ikijya mbere mu duce twa Teritwari ya Nyiragongo.
Uruhande rwa M23 ruvuga ko Ingabo z’uyu mutwe zikigenzura ibirindiro byawo mu duce dutandukanye.