Nyuma yo gupfusha sekuru dore icyamumaze agahinda.
Nta muntu numwe utazi, uko kubura uwo wakundaga bibaza, bikaryana cyane ku umubyeyi wabuze umwana gusa ntibiba byoroshye ku umwana ubura umubyeyi. Ibi niko Imana yabigennye, niyo mpamvu abayizera banizera ko umunsi umwe bazahura nababo batandukanye muri iyi SI, ku munsi w’zuka. Umupira w’amaguru abawukina nabo ni abantu bashora kubura ababo mu buryo bumwe cg ubundi. Ese nawe ujya utekereza ku mpamvu Abakinnyi bamwe na bamwe bahitamo kwambara Numero zisa naho ari iza kure banahatirwa kwambara izimenyerewe bagashinga iryinyo ku rindi. Phili Walter Foden umukinnyi w’Umwongwreza ukinira ikipe ya Manchester City mu gice gisatira izamu nawe yahisemo kwambara Numero ifite icyo isobanura mu buzima bwe.
Phili Walter Foden tumubona mu mwambaro wanditseho Numero 47 ibirenze ibyo, iyi Numero yanayishize mu mu ijosi akoresheje Tatou wage. Nta kindi cyamuteye gukora ibi, uretse guha ikuzo byonyine Sekuru Witwa RONNIE FODEN utakiri mu mubiri, uyu yaritahiye agenda ku myaka 47.
FODEN, ubwo yazamurwa mu ikipe nkuru ya Manchester City, yaje aje gukorera mu ngata umunyabigwi w’ikipe SERGIO CUNA AGUERO wasohotse mu ikipe ya Manchester City saison ya 2020_21.
Uyu mbere y’uko indwara y’umutima imukura mu kibuga yambaraga Numero 10 mu mugongo. FODEN byari byitezwe ko ariwe wagombaga guhabwa iyi Numero, yarayanze avuga ko agomba kwambara Numero 47 ku mpamvu nakubwiye.
Byasabye gutegereza ko Jack GREALISH Peter aba ariwe uramutswa numero 10. Aha hari nyuma yo kuva mu ikipe ya Aston Villa aguzwe £100m.
Uko niko Phil FODEN Walter yisanze atategereza umunsi w’izuka ngo ahure na Sekuru Ronnie FODEN ubu bakaba bana buri munsi binyujijwe mu mupira w’amaguru uyu mwongereza akina.