AMAKURU

NYARUGURU: Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyaruguru barashinja abagore babo kubahohotera babakangisha ko iyo umugabo abavuze bahamagara Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ngo bafungwe

NYARUGURU: Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyaruguru barashinja abagore babo kubahohotera babakangisha ko iyo umugabo abavuze bahamagara Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ngo bafungwe
  • PublishedJuly 21, 2023
Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rimaze gushinga imizi mu gihugu, RIB n’izindi nzego bafite mu nshingano gutanga ubutabera kuwahohotewe n’uwo bashakanye rwerura ko hari ababyumva nabi. Jean Claude Ntirenganya n’umukozi w’uru rwego avuga ko hari abadamu bafashe ikintu kitwa uburinganire baragicurika burundu
.
Yagize ati“Hari abadamu bumva ko bagomba kujya mu kabari bagaceza ndetse akumva ko uburinganire ari ugutaha saa yine z’ijoro nkuko umugabo yatahaga ayo masaha kandi ntibikwiye.”
Ntirenganya akomeza avuga uburinganire atari ukujya gusinda maze abagore ngo bavuge ko abagabo bari barabatanze ibiryoshye, kandi uburinganire si ukwiyandarika cyangwa kubahuka umugabo ngo maze umwite imbwa.
Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo bavuga ko hari abagore Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barugize igikangisho, bamwe mu batuye mu mirenge ya Nyabimata na Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru nkuko babitangarije.
Umwe yagize ati“Abagore bavuze ko bahawe intebe umugabo umuvuze ari ibintu umuntu agirango bikosoke agahita akumvisha uburyo akujyana kuri RIB ngo kuko umuvuze.”
Undi nawe yagize ati“Iyo umugore umubwiye ahita agukangisha RIB bitewe no kumva nabi uburinganire binatuma ingo zisenyuka kandi naha dutuye birahaba.”
Hari abagore kandi bavuga ko ihohoterwa ry’abagabo ribaho, hari umubyeyi uvuga ko we adahohotera umugabo we gusa avuga ko abagore bahohotera abagabo babo babikomora ku businzi.
Yagize ati“I Nyabimata hari abagore babwira abagabo babo ko ari imbwa gusa babiterwa no gusinda kuko iyo abigiyemo ntacyo aba yitayeho kandi ahita amwumvisha ko namukora RIB imutambikana agakatirwa.”
RIB ivuga ko itaje gushyigikira amafuti nkayo ngayo yuko umugore yasuzugura umugabo cyangwa ngo umugabo asuzugure umugore ahubwo ko RIB yaje kubakiza uwazaza kubabuza kwishyirira mu bikorwa inama zabo nziza baba bagiye zibafasha mw’iterambere ryabo.
Kugeza magingo aya ukoze icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye arabiryozwa iyo abihamijwe n’urukiko.
RIB ikomeje gahunda yo kwegera abaturage batuye mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe nka Nyabimata na Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru, abaturage ibabwira amategeko yo kubungabunga ibidukikije ku buryo ubirenzeho anabihanirwa.
Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *