Nyarugenge: umurambo w’umuntu utaramenyekana wasanzwe muri ruhurura
Mu gitondo cyo ku wa 20 Mata, muri ruhurura ya mpazi igabanya murenge wa Kimisagara n’uwa Gitega mu karere ka nyarugenge, hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana.
Abatuye muri aka gace bavuze ko nyakwigendera batamuzi, ariko bakeka ko yatwawe n’amazi y’imvura
Kamali Eric yagize ati “Nabonye atari uwo muri aka gace gusa nkeka ko yatwawe n’amazi y’imvura kuko nta nta bikomere yari afite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Nibyo wagaragaye muri ruhurura ariko ntabwo ari ku ruhande rwa Kimisagara ahubwo ni urwa Gutega kuko ni bo batanze raporo.”