Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi, imbwa zizerera zariye ihene y’umukecuru Mukaleta Consolée, wo mu kigero cy’imyaka 65 wo mu Mudugudu wa Mugohe, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yari isigaje icyumweru ngo ibyare, abatuye uyu Murenge baravuga ko bongeye guhangayikishwa n’izi mbwa.
Hari hashize amezi 6 ikibazo cy’imbwa zizerera zirya amatungo y’abaturage, zikanashaka kurya abantu muri uyu Murenge wa Kagano gisa n’igicwekereye nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize imbwa 69 zari zishwe, ziyongeraga ku zindi nyinshi zari ziciwe mu yindi Mirenge yavugwamo iki kibazo, abaturage bagira ngo kirarangiye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, nyuma y’imvura yari imaze kugwa, uwo mukecuru Mukaleta Consolée yajyaga munsi y’urugo gucyura ihene yari yahaziritse,agasanga inyama, ibice bimwe byo mu nda imbwa zabiriye.
Uwitwa Bernard,uturanye n’uyu mukecuru yabwiye Imvaho Nshya ati: “Yari yarayihahiye ari agashashi gato, agurishije utwumbati yari yahinze aho yatishije, agira ngo ajye abona agafumbire,nibyara iziyikomokaho azazikenuze. Ukurikije uko amatungo agurwa ubu, hamwe n’ayo mezi yayo, yari iri mu gaciro k’amafaranga 75.000. Ku mukecuru nk’uwo rero ni menshi cyane, twumva rwose ubuyobozi bwamushumbusha.’’
Yavuze ko bongeye guhangayikishwa n’iki kibazo, cyane cyane ko uretse amatungo, n’abantu bakubitanye na zo akenshi zitabasiga amahoro, kandi ziba zitanakingiye, hari igihe ababyeyi bohereza abana gutashya inkwi cyangwa kuvoma mu mibande iyo amazi adahari, agasanga hakwiye ingamba zo kongera kuzica.
Ati: “Ubwo zanatangiye kudusanga mu ngo ni ikibazo gikomeye cyane kuko zinashobora gusanga abana bakina cyangwa umwana ari wenyine zikamwica, tukahahera dusaba ubuyobozi kutajenjekera iki kibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yavuze ko impungenge z’abaturage zumvikana zitanabura cyane cyane ko, kubera guturira amashyamba, batamenya agace ziturukamo, banasanzwe bavuga ko n’abantu bazitinya akaba yagize ibyo asaba abaturage.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko kuzica hakoreshejwe imiti bisaba ko polisi ibidufashamo, kuzica hakoreshejwe ibyobo n’inyama na byo bigasaba kumenya neza aho ziherereye kuko wasanga zaranaturutse mu mashyamba y’Imirenge ya Rangiro na Cyato, tugasaba abaturage kumenya aho ziherereye, hagakurikiraho uburyo bwo kuzica nk’uko byakozwe ubushize hicwa 69.’’
Yabasabye kwirinda kuvana amatungo mu biraro bayajyana ku misozi, anabasaba gukurikiranira hafi abana babo kugira ngo hataba hagira uwo zirya, kuko zikunze kugaragara cyane mu mvura banasabwa kwirinda kugama mu bihuru n’amashyamba umuntu ari wenyine mu mvura nyinshi.
Kubyerekeranye no gushumbusha uyu mukecuru, Gitifu Uwimana Damas, yavuze ko bagiye kubireba, abe yafashwa nk’abandi baturage batagira itungo, ariko ko nta ngengo y’imari yagenewe igikorwa nk’icyo, ari yo mpamvu baba bagomba kurinda amatungo yabo gusohoka bya hato na hato.inkuru invaho nshya.