IMIBEREHO

Nyamasheke: Kirimbi bashengurwa n’uko abo bitaga inshuti ari bo babamariye imiryango

Nyamasheke: Kirimbi bashengurwa n’uko abo bitaga inshuti ari bo babamariye imiryango
  • PublishedApril 23, 2024

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bashengurwa imitima no kubona abo bitaga inshuti biganye, basangiye, bagabiranye, bahaye amasambu, banabyaranye abana muri batisimu, ari bo bahindukiye bakabatsembera imiryango.

Babigarutseho bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banunamira Abatutsi barenga 7 000 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi, biciwe ahanyuranye harimo n’urusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ruri aho hafi y’urwibutso.

Rutabayiru Mupenda Charles wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso, yavuze ko iwabo bari batuye mu yahoze ari Segiteri Gitsimbwe, mu yari Komini Rwamatamu, avuga ko we yagize amahirwe yo kuhava kare agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, akahagaruka asanga umuryango wabo wose warazimye, n’umuryango wabo mugari w’abantu benshi hasigaye bashiki be 2 bo kwa se wabo bonyine.

Mu bimushengura umutima, bikamutera intimba idashira harimo ko yasanze abamuzimirije umuryango ari abo atakekaga. Avuga ko n’ubu iyo abitekereje atabishyikira neza, akababazwa no kubona abana ba se wo muri batisimu, bararanaga, bagakina, abita umuryango ari bo bamumariye abe.

Ati: “Nabaha nk’urugero, uwitwa Karamaga Jerôme, se Rushema Philippe yambyaye muri batisimu, ari inshuti ya data cyane. Karamaga twari urungano, dusangira, ndara iwabo akarara iwacu. Tugenderanira, iby’Abahutu n’Abatutsi tutabizi turi abavandimwe. Ariko ari mu bamaze abashyinguye muri uru rwibutso.”

Yarakomeje ati: “Ab’iwacu birunkakiye kwa Rushema Philippe bazi ko ari inshuti, Karamaga abatangira batarahagera arabica bose. Numvise izo nkuru numva zirandenze, numvaga atabikora. Aha muri Kirimbi habereye ibirenze ubunyamaswa, bica bisanzuye, ikiyaga cya Kivu barakigota, amato barayatsika kwambuka biba ingume, bica badasiga n’umwe, n’uwo bibwiye ko bishe atapfuye bakamusigira ubumuga butazakira.”

Uwifashije Emmanuel, utuye mu Mudugudu wa Kaburiro, Akagari ka Karengera wari ufite imyaka 15 gusa muri Jenoside ariko ko bitoroshye gusobanura ibyabayeho.

Ati: “Mu muryango w’abantu 73 dusigaye turi 2 gusa. Mu bana 9 twavukanaga narokotse ndi rukumbi. Ababatsembye ni abo twahaye amasambu n’ubu bakiyafite, twagabiye inka, twashyingiye n’ibindi. Byaraturenze tubura uko tugira turabyakira, turabababarira nta kundi.

Yavuze ko yahungiye ku musozi wa Kizenga mu Murenge wa Mahembe w’ubu, hatikiriye Abatutsi barenga 15 000, akaharokokera, agahungira kuri Komini Rwamatamu, naho akaharokokera haguye abarenga 40 000, kuko iyi Komini yari ituwe n’Abatutsi benshi cyane, amaze kuraswa mu itako, avuga ko ibyababayeho kubisobanura bibarenga.

Mu buhamya bwe Nyinawindekwe Donata, wari ufite imyaka 26, iwabo babanaga ari abana 17, barimo 11 bavukanaga hakarokoka 4 gusa, agasigirwa ubumuga bukomeye ku buryo nta na kimwe abasha guterura cyangwa kwikorera, bikozwe n’abari abaturanyi n’ubu bagituranye.

Nyinawindekwe Donata yishimira ko ariho, abamuhigaga ngo bamwice batabigezeho

Ati: “Narishwe nanga gupfa, ariko ubu abangize gutyo, nubwo bisharira tubanye neza. Uwanshyize mu rupfu rukanyanga, jye naramubabariye. Yaramugaje ku buryo nta na kimwe nikorera ariko ndiho, ndashima Imana na Leta yacu yatwunze. Iyo mfite urukwi ni we uza kurwasa, n’undi murimo mukeneyeho akaza kuwukora. Ntibyari gushoboka iyo Leta yacu itadushishikariza kunywa uwo muti.”

Bahuriza ku gushimira cyane Perezida Kagame wahagaritse ubwo bubisha bwose, icumu rikunamuka, ubyaye akarera, ababuze ababahemba babyaye ubu bakaba babona abo bahemba babyaye kuko abo babyaye bakuze, bagashaka, bakabyara. Barara badahangayitse ngo ibyabo ejo bazabivamo, inka ziribwe cyangwa zinyobwe amata n’abatarazivunikiye.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kirimbi,Ntirenganya François,mu ijambo rye, yavuze ko nubwo bimeze bityo,hari abitanze bakagira abo barokora,bakwiye kubishimirwa.

Ati’’ Turashima abitanze bakarokora Abatutsi bahigwaga, batuma babaho, barabahungisha bamwe babajyana muri Kongo,abandi babahisha mu nzu zabo n’ahandi, barashoboraga kubizira ariko bararenga baritanga. Turashima ubutwari bwabo uyu munsi.’’

Yashimiye abareze imfubyi zikabaho, bamwe banakennye cyane ariko barazirera, anashimira Leta yatumye ziga, uyu munsi bakaba ari bakuru, bashishikajwe no gukorera iguhugu cyabo.

Yongera gushimira cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, igihugu kigatemba ituze. Asaba urubyiruko guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bahora bifuza icyagarura intugunda mu Banyarwanda nubwo bazi neza ko batabigeraho.

Uyu Murenge wa Kirimbi urimo inzibutso 2 za Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo uru rwa Kirimbi rushyinguyemo imibiri 7 011 n’urwa Kabuga rushyinguyemo  imibiri 197.

Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambre ry’Ishoramari n’Umurimo mu Karere ka Nyamasheke Hatungimana Damien yavuze ko kazakomeza kwita ku barokotse mu buryo bwose bushoboka, nk’uko katahwemye kubikora kagera ikirenge mu cya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *