AMAKURU

Nyabihu: Urubyiruko kwisonga mu kwigishwa ingaruka z’ingengabitekerezo

Nyabihu: Urubyiruko kwisonga mu kwigishwa ingaruka z’ingengabitekerezo
  • PublishedMay 6, 2024

ku nshuro ya 30, abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri bya Rambura Fille na Rambura Garocns, kimwe n’abihayimana ubwo bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwavuze ko bufite intego yo kwigisha urubyiruko ibibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira.

Mu Murenge wa Rambura Akarere ka Nyabihu, hahoze ari muri Komini ya Rambura Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba, aha ngo akaba ari ku isoko y’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana kimwe n’abasirikare bakomeye ariho bavukaga, bamwe mu babyeyi bo muri uwo Murenge rero na bo bashimangira ko mu bice byinshi bya Gisenyi hari ubucurabwenge bwo gutegura Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Matembera Eliab ni umwe mu baturage bo muri Rambura avuga ko mu gihe cyose yari mu ishuri hatashiraga ukwezi badakoze imibare y’abanyeshuri hagendewe ku moko.

Yagize ati: “Muri bino bice kumva ikitwa ijambo Umutusi cyangwa se Umunyenduga byari ikintu kitihanganirwa, mu ishuri nibura inshuro imwe mu kwezi, twagombaga guhaguruka umuntu ku wundi bamubaza ubwoko bwe, aho yavukiye cyane ko hano habaga abarezi babaga baravuye mu zindi Perefegitura, kimwe n’ababaga baje gukora mu ruganda rw’icyayi, urumva rero aha rwose urubyiruko rwakuranye ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo mpamvu hano byihuse kwica Abatutsi no kubahiga aho bari hose muri ibi bice.”

Bamwe mu banyeshuri biga kuri Rambura Garcons bavuga koko ko hari aho ingengabitekerezo ishobora kugaragara, ariko ngo biyemeje kuyikumira itaragera mu bigo byabo cyangwa se mu rundi rubyiruko babana nk’uko Rukundo Evode yabivuze.

Yagize ati: “Twebwe ubu twiyemeje kurwanya ikintu cyose cyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, twe turi bato ntabwo twayibonye, ariko mu byo twigishijwe ndetse n’ibikomere yasigiye u Rwanda kugeza ubu, twahisemo kwibumbira muri za Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge, tugatanga ibiganiro mu gihe tubonye umwanya mu ruhame mbere y’uko twinjira mu ishuri mu gitondo.”

Rukundo yongeraho ko tukimara kumva ko hari aho ingengabitekerezo ishobora kuba ikihembera mu rubyiruko ngo basaba Leta gukomeza kongera imbaraga mu bukangurambaga hagamijwe gukumira abo bose bashobora kuyihembera kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal yavuze ko bikunze kuvugwa ko kugeza ubu hari aho ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu rubyiruko cyane cyane mu bigo bimwe by’amashuri, aho rero ngo hakaba hatera impungenge ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, ari nayo mpamvu  ngo hafashwe ingamba  zo kwigisha urubyiruko amateka mabi yagejeje  u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Yagize ati: “Turakomeza kwigisha urubyiruko rukiri ruto, kumenya no gusobanukirwa amateka y’iki gihugu, hagamijwe gukumira hakiri kare, kuko burya umwana ibitekerezo umubyeyi n’undi wese amushyizemo cyane cyane iyo ari kibi aragikurana kugeza igihugu akuriyemo na cyo gihuye n’ingaruka nk’iza Jenoside yakorewe Abatutsi hano  byose byaturutse ku myumvire urubyiruko rwahawe n’ababyeyi, ndasaba kandi ababyeyi kwigisha ababyeyi urukundo rutagira ivangura iryo ari ryo ryose.”

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 i Rambura hibutswe Abatutsi baguye muri icyo kigo bari baje kuhahungira, abihayimana n’abandi, muri iki gikorwa kandi horojwe inka imiryango 2 y’abarokotse Jenoside kugira ngo zibafashe gukomeza kwiyubaka no kwigira.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *