IMIKINO

Ni ubwa mbere bibayeho kuva mu mwaka 1904, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’uburayi.

Ni ubwa mbere bibayeho kuva mu mwaka 1904, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’uburayi.
  • PublishedNovember 19, 2023

Kylian Mbappe yaraye atsinze ibitego by’amateka kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Ibitego 3 (hatrick) yatsinze muri 14-0 baraye batsinze Gibraltar mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’uburayi, byamukuye ku bitego 297 yuzuza ibitego 300.

Ni ubwa mbere Abafaransa batsinze uwo ari we wese ibitego byinshi. Gusa mu mwaka 1995 batsinze Azerbaijan ibitego 10_0. Aha naho bari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi.

Warren Zaïre Emery nawe yabaye umukinnyi ukiri muto watsinze igitego Kuva iyi kipe y’Ubufaransa yashingwa mu mwaka 1904.

Abafaransa bamaze kubona itike y’igikombe cy’uburayi cya see 2024 bari mu itsinda rya Kabiri ririmo: Ubuhorandi, Ubugereki, Repulika ya Irilande ndetse n’iyi banyagiye mu ijoro ryakeye.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *