IYOBOKAMANA

Musenyeri Oreste Incimatata “Ati paruwasizac 7 bakubiseho ingufuri”

Musenyeri Oreste Incimatata “Ati paruwasizac 7 bakubiseho ingufuri”
  • PublishedSeptember 29, 2024

Diyosezi ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba ni yo ifite paruwasi nyinshi zafunzwe muri Kiliziya Gatulika ku mpamvu zo kutuzuza ibisabwa. Musenyeri Oreste Incimatata, Igisonga cy’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, avuga ko mu Karere ka Kayonza Kiliziya zose zifunze.

Inyinshi muri Paruwasi zafunzwe hashingiwe ku byangombwa izo paruwasi zitujuje birimo icyemezo cy’imikoranire n’Akarere n’uburyo burinda amajwi gusohoka (Sound Proof).

Mu kiganiro Musenyeri Incimatata yahaye Kigali Today yavuze ko Diyosezi ya Kibungo iri mu zifite Paruwasi nyinshi, 22, ko umunani muri zo ari zo zifunguye.

Yagize ati: “Muri Paruwasi 22, umunani gusa ni zo zikora, icyabiteye natwe ntabwo tukizi, nko mu Karere ka Kayonza Kiliziya zacu zose uko ari indwi zirafunze, no muri Kirehe hafunguye Paruwasi ebyiri gusa, Gashiru na Musaza, njye ntabwo nabasha gusubiza icyo kibazo kuko sinzi ibyo bagendeyeho”.

Akomeza agira ati: “Usanga ibyo tubazwa bidahuye, nko muri Mukarange bafunze ngo kubera sound proof, ariko ahenshi ni za Lettre de Collaboration (icyemezo cy’imikoranire n’Akarere ), kandi bazi ko Uturere twose dusanzwe dukorana, bashatse kuduha icyo cyemezo cy’Akarere bakiduha, njye ibyo ntacyo nabivugaho.”

Musenyeri Incimatata avuga ko ibibuza amajwi gusohoka bitakabaye ikintu cyatuma Paruwasi ifungwa kuko ngo mu busanzwe mu misengere ya Kiliziya Gatolika badateza urusaku.

Ati: “Paruwasi ya Mukarange bayitangiriyeho bafunga ngo nta sound proof, kandi rwose nta muturage isakuriza, ntabwo iri mu baturage rwagati iritaruye, n’ubwo bavuza n’ingoma ntawe byamena amatwi kandi nta n’ubwo dusenga nijoro, natwe ibyangombwa dusabwa turacyabitegereje, ni ikibazo ntabwo tuzi ibyo ari byo, ngiye kwiha gusubiza ku cyabiteye naba ngiye kubeshya.”

Yavuze ko mu byo Abapadiri bari gukora muri Paruwasi zifunze, ari ukwegera abaturage rimwe na rimwe babasura mu ngo mu kubahumuriza abandi bakabakangurira gusenga nk’uko byagendaga kera Paruwasi zikiri nke, aho bemera kuvunika bagakora ingendo ndende bajya gusengera muri Paruwasi zidafunze.

Icyakoze ngo bafite icyizere ko abakirisitu badashobora gutakaza ukwemera kubera kubura aho basengera.

Ati: “Ibyo birashoboka, ariko bishobora no gukomeza ukwemera, uwemera akemera, ujegajega nyine akagwa, ariko dukomeje kubegera tubahumuriza uko dushoboye, uburyo bwo gukora iyogezabutumwa buri ukwinshi ariko iyo babuze amasakaramentu biba bibabaje.”

Yongeraho ati: “Kudahabwa Ukarisitiya ku Cyumweru burya ni ibibazo bikomeye, ni ibyago bikomeye ku mukirisitu, kuko twebwe nka Kiliziya Gatolika ipfundo ry’ukwemera kwacu ni Ukarisitiya, iyo tubuze Ukarisitiya biragora.”

Musenyeri Oreste Incimatata avuga ko Kiliziya ifite icyizere ko Paruwasi zifunze zizafungurwa, kubera ko nta kintu na kimwe abona cyatuma zikomeza gufungwa.

Ati: “Nta kundi twabigenza turategereje, twe turabyizera kuko nta bibazo dufitanye n’ubuyobozi, ko nta cyaha se tubona twakoze, ko umutekano w’abakirisitu tuwucunga neza nk’uko tuwushinzwe, ko nta rugomo rurabera muri Kiliziya zacu ngo baharwanire cyangwa se ngo bahanywere ibiyobyabwenge, ko nta muntu dusakuriza, ndumva batazatinda kudufungurira.

Nitubona wenda nk’iki cyumweru kirangiye, ubwo mu cyumweru gitaha tuzabaza abayobozi bacu bashake ibindi bisobanuro twebwe tudafite.”

Amakuru avuga ko Kiliziya n’insengero zibarirwa mu bihumbi umunani (8,000) zimaze gufungwa, aho zisabwa kuzuza ibyangombwa by’imikorere, ariko hakabamo n’izasenywe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *