AMAKURU UBUREZI

Musanze: Abanyeshuri bagenda igice cy’ikilometero bikoreye ibiryo bishyushe ku mutwe

Musanze: Abanyeshuri bagenda igice cy’ikilometero bikoreye ibiryo bishyushe ku mutwe
  • PublishedNovember 22, 2023

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Bilira mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe inkeke no kuba bahora babungana ibiryo bishyushye babizamukana umusozi mu ntera isaga igice cy’ikilometero kubera ko nta gikoni bafite mu kigo cyabo.

G.S Bilira ni ishuri riherereye mu Kagari ka Songa, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, rigizwe n’inyubako z’amashuri zitandukanye cyane ku buryo bamwe bigira ku muhanda abandi bakigira ku gasozi hejuru.

Abigira ku musozi bagorwa no gukora urugendo rwa metero 600 bajya gukura ibiryo byo kurya saa sita mu kabande, kandi ngo bajya kubizana bigishyushye kuko inyubako yagenewe kuriramo mu kabande idahagije.

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga aba banyeshuri ubwabo ndetse n’ubuyobozi bwabo, bivugiye ko ari ikibazo gikomeye ngo kuko muri uko gutwara ibiryo hari ubwo bitura hasi  bikameneka ubundi ngo bakaba bahakura imvune z’amaguru.

Umutoniwase Ange Marie wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yagize ati: “Rwose ubu turi bamwe mu banyeshuri b’indushyi.  Tekereza kwikorera Akawunga gashyushe ku mutwe muri metero 600, ugenda ushya abandi bo bikoreye isosi ikagenda ikumenekaho umusozi wose. Ubu twaragowe, ni gute umuntu azaba yaje kwiga akanakora imirimo yo mu rugo, Leta nidufashe natwe baduhe igikoni.”

Rukundo Aimable wiga mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, we asanga hari ubwo bata umwanya wo kwiga bagiye kureba aho ibiryo bigeze cyangwa se bajyanye indobo n’utubase babizanaho.

Yagize ati: “Reba nk’ubu iyo saa tanu zigeze utangira gutekereza uburyo ujya kuzana ibiryo, ku buryo byatugiyemo muri ayo masaha ntabwo mwarimu yigisha ngo twumve”.

Yakomeje agira ati: “Njye mbona n’ubwo turya ku ishuri tuba tumeze nk’ababa bagiye guhaha ibiryo kuko tubirya byaturuhije. Twikorera ibiryo bishyushye iminota igera kuri 12, ibi bintu rero biratugora kuko umuntu agenda ashya ku mutwe. Iyo batetse ibishyimbo cyangwa amashu arimo isosi bigenda bitumenekaho, ikindi nta kintu mwarimu yakwigisha mu gihe amasaha yo kurya ageze.”

Kuri we abona babonye inzu yo kuriramo ku gasozi byabafasha kwiga neza kuko baruhuka imvune no gutwikwa n’ibiryo bishyushye buri munsi.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri witwa Muhawenimana Ancile, avuga ko bimutera isoni n’impungenge iyo areba abana bikoreye ibiryo mu rugendo rw’igice cya kilometero.

Yagize ati: “Abanyeshuri ba hano ni nk’abacakara.  Bamwe iyo bazamuka kuri uriya musozi ibiryo barabimena, urumva rero ko niba batariye ngo bahage kubera ko ibiryo byamenetse no kwiga ntabwo biga neza ngo bafate. Hari n’uherutse kwitura hasi akaguru kararabirana arimo aramira akabase k’ibiryo yari yikoreye. Aha rero turifuza ko bakubaka hano igikoni abana bakareka guhora birukankana ibiryo ku mutwe, kandi kubera izo mpamvu abana bafata amafunguro saa munani”.

Mukafeza Solange, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bilira, yemeza ko kuba abana baza gutwara ibiryo bishyushye bakabyurirana umusozi ari ikibazo.

Yagize ati: “Ubundi ikigo ni kimwe ariko igice cyo hejuru y’umusozi ni bo baza gufata ibiryo kuko ho hubatswe amashuri abanza n’ayisumbuye. Iki kibazo cyo kuba nta gikoni dufite ubuyobozi bw’Akarere burakizi, twizeye ko buzadukorera ubuvugizi kandi batubwira ko na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibizi, dutegereje ko umwaka utaha tuzaba dufite igikoni.”

Ikigo cya Birira kugeza ubu gifite abanyeshuri basaga 1500, biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *