POLITIKI

Mukuralinda: Tshisekedi yararaye mu ishyamba ntiyaririmba intambara

Mukuralinda: Tshisekedi yararaye mu ishyamba ntiyaririmba intambara
  • PublishedDecember 20, 2023

Abazi neza Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bavuga ko yakoze umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka nto zizwi nka tagisi vuwatiri (Tax Voiture) i Burayi, nyuma akaza kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora amakuru yizewe avuga ko yakoze akazi ko gucuruza Piza n’ako gukora isuku mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi.

Ribara uwariraye! Umukuru w’Igihugu udashobora kugaragaza ibyo azakorera abaturage birimo kubagezaho ibikorwa remezo ahubwo akaririmba gushoza intambara, bigaragara ko intambara avuga atayizi.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yavuze ko igisirikare cya Congo (FARDC) gifite imbaraga zidasanzwe zo kurasa i Kigali kiri i Goma.

Yavuze ko bibaye umunsi nk’uwo “Perezida Kagame yarara mu ishyamba yahunze urugo rwe.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko ibyo Tshisekedi yavuze adasobanukiwe ibyo arimo.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, yagize ati: “Iyaba yari azi ko Perezida Kagame mbere yo kugera aho ari, we yari mu ishyamba no mu myobo, ahubwo we yigeze ayijyamo, azi ibyo ari byo?

Ntekereza yuko azi ibyo ari ibyo kurara mu myobo, kurara mu ishyamba, kurara rwa ntambi, azi intambara icyo ari cyo, intambara yarayirwanye, ntabwo yayiriza ku munwa”.

Avuga ko u Rwanda rudashobora guterana amagambo n’abayobozi ba RDC, ahubwo rushyize imbere guharanira umutekano urambye w’Igihugu no gusigasira ubusugire bwacyo, ati: “Kora ndebe iruta vuga numve”.

Mukurarinda agaragaza ko ibyo ubutegetsi bwa Congo buvuga biri muri gahunda ndende kandi imaze igihe, na yo yashyizweho na Guverinoma ya Congo, ibikorera gahunda, ibishakira ingengo y’imari uretse n’igihe cy’amatora na mbere yaho, aho umuyobozi wese wa Congo agiye, inama iyo ari yo yose agiyemo, avuga ku Rwanda.

Agira ati: “Iyo ni gahunda yakozwe kandi inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rubisobanurira Abanyarwanda n’abandi bose.

Hari ibintu bibiri, hari gahunda yo kugenda bavuga u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana muri kiriya gihugu, kuba nyirabayazana y’ibibazo byose bihari.”

Avuga ko nubwo haba inama ya Nairobi, Angola, Burundi, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagahura, Abakuru b’Ingabo bagahura ariko ngo Congo icyo ishaka ni intambara.

Ati: “N’ikimenyimenyi n’uko ibyo yashyiragaho umukono byose, bigashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika ari kumwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bari hano mu Karere, bageraga i Kinshasa bakabibangamira.”

Yongeyeho ko amagambo Perezida Tshisekedi yavuze mbere y’amatora yagaragaje ko ushaka guhirika ubutegetsi wese mu Rwanda, azamushyigikira.

Ati: “Buracya aravuga ati: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ni nka Hitileri nzanagerageza ko azarangiza nka Hitler.

Buracya ati “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda sinzongera kumuvugisha, tuzavuganira mu ijuru”.

Yakomeje ahamya ko mu gihe Umukuru w’Igihugu nka RDC avuze  amagambo nk’ariya ntawe ukwiye kuyafata nk’imikino bitewe n’uyavuze uwo ari we.

Agira ati: “Si amagambo atanga ihumure ahubwo ni amagambo ya gashozantambara”.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko itazatezuka gushyigikira gahunda yo gukemura ibibazo hatifashishijwe intwaro, kandi ko itazatezuka mu gutanga umusanzu wose ukenewe mu kurushaho guharanira amahoro arambye mu Karere no ku Isi yose.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *