Muhanga: Muragijimana Evariste yafatiwe mucyuho yiyitiriye umukozi wa Ngali atangira gusoresha abantu
Muragijimana Evariste w’imyaka 30 yafatiwe mu cyuho yambura umucuruzi amafaranga y’u Rwanda 10,000 yiyitirira umukozi w’Ikigo Ngali gisoresha imisoro y’Inzego z’ibanze.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bacuruzi watanze amakuru y’uko Ndagijimana yabazengereje kuko yinjiraga mu nyubako y’ubucuruzi agasaka amashashi yayabone agaca abacuruzi amafaranga atagira aho yandikwa.
Ibi akurikiranweho yabikoze tariki ya 21 Ugushyingo 2023 ahagana saa moya z’ijoro (19:00′) mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Samuduha, aho yari amaze guca amafaranga ibihumbi 10 umucuruzi witwa Uwambayinema Thalia.
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yahamije aya makuru yuko yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru, bituma Inzego zirimo DASSO, Inkeragutabara n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bamucakira amaze kwaka amafaranga ibihumbi 10.
Yagize ati: “Ni byo uyu mugabo yafashwe amaze kwaka amafaranga umucuruzi wa Butiki witwa Uwambayinema Thalia wari umaze gusakwa amashashi, uyu mugabo amubwira ko ari umukozi wa Ngali agahita amuca amafaranga 10 bigatuma ahamagara inzego ko hari umwatse amagafaranga na twe duhita dukoranaho tunyarukorayo turamufata aranabyemera ko yiyitirira uru rwego.”
Gitifu Nshimiyimana akomeza asaba abacuruzi kuba maso, bakirinda kugira uwo baha icyo ari cyo cyose atabanje kubereka ibyangombwa by’urwego ahagarariye.
Yabasabye kandi gutanga amakuru byihuse mu gihe babonye umuntu wese bakeka ko arimo kubatekera umutwe, anabibutsa ko nta serivisi n’imwe zicyishyurwa hadakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda amanyanga yose bakorerwa.
Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Muhanga n’ahandi mu Karere, bemeza ko hari abantu benshi bakora ubu buriganya bitwaje inzego za Polisi cyangwa bakavuga ko bahoze mu gisirikare, cyangwa ko bahagarariye Inzego zitandukanye.
Nyuma y’uko Muragijimana Evariste afashwe yemeye ibyo yafatiwe byo kwaka amafaranga amaze gusaka abacuruzi amashashi, ahita ashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174, ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ingingo ya 281 ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.