Muhanga: Abagizi banabi bamukase urutoki avuye kwiga imodoka
Umugabo witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 37 wo mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatewe n’abataramenyekana bamutema urutoki barukuraho.
Uretse urutoki rwavuyeho, binavugwa ko yatemaguwe mu mutwe no ku maboko, ariko bikaba bikekwa ko abamutemye batari abajura kuko nta kintu na kimwe bamwambuye.
Kuri ubu arwariye mu Bitaro bya Kabgayi nyuma yo gutemwa avuye kwigira imodoka muri Sitade ya Muhanga, Akarere ka Muhanga, mu gihe abamugiriye nabi na bo bakirimo gushakishwa.
Ibyo byabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Umwe mu bari hafi y’ahabereye ubwo bugizi bwa nabi, yavuze ko akeka ko byakozwe n’abagabo babiri bahereye kare bicaye, bagenda barunguruka igice uwatemwe urutoki yatungutsemo.
Yagize ati: “Nakomeje kubona bantu bakerakera hano nka saa moya z’ijoro bakajya barunguruka, mbona umugabo abaguyemo batangira gutemagura banamukubita amahwa. Ikigaragara ni uko hari ipikipiki yamuzanye imuta hafi y’ishuri rya Marie Reine bigaragara ko yamuzanye iri ku isiri n’aba bamutemaguye”.
Mukarugwiza Annonciata wakiriye inkuru y’umugabo we watemaguwe ari mu kazi i Butare, yabwiye Imvaho nshya ko umugabo we akwiye guhabwa ubutabera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeje ko uyu mugabo yatemwe saa 21:30 n’abantu batazwi atabarwa n’umuzamu wari uri hafi.
Yasabye abaturage kuba maso kandi bagashishoza cyane mu gihe babonye abantu bakemangwa bagatanga amakuru ku gihe.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko aba bamutemye batamusatse kuko ntacyo bamwambuye bivugeko bashakaga kumugirira nabi gusa. Yemeza ko nubwo bataramenyekana bishoboka kuba ari abantu basanzwe bamuzi kuko uko bitwaye bigaragaza ko batameze nk’abandi batega abantu bashaka kubambura.
Uyu mugabo watemaguwe yatabawe agifite amafaranga na telefoni, ndetse ngo iyo umuzamu wavugije induru iyo adatabaza byari kurangira bamukuyemo umwuka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyah (RIB)a rwatangiye iperereza kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe banabiryozwe hakurikijwe amategeko.