mu Rwanda ubuvuzi tujyiye kujya tububona hakoreshejwe ikoranabuhanga rya 5G
Leta y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa byagiranye ibiganiro bigamije kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga bukagera no mu zindi nzego zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G ndetse no kurwanya ibitero bishobora kugabwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi nzego nshya z’ubufatanye zatangiye kuganirwaho mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Ibijyanye n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga mu Bushinwa, Zhuang Rongwen, ari kugirira mu Rwanda.
Ku wa Mbere, tariki 30 Ukwakira mu 2023, Minisitiri Zhuang Rongwen, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.
Ku ruhande rw’u Rwanda ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, Col. David Kanamugire.
Ibiganiro by’aba bayobozi b’u Rwanda na Minisitiri Zhuang Rongwen byibanze ku kurebera hamwe uko ubutwererane igihugu gifitanye n’u Bushinwa mu by’ikoranabuhanga bwakwagurwa bukagera no mu zindi nzego.
U Bushinwa busanzwe bukorana n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho cyane cyane mu bijyanye no guhugura Abanyarwanda barubarizwamo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yabwiye abanyamakuru ko ibi biganiro na Leta y’u Bushinwa bigamije kureba uko ibihugu byombi byafatanya no mu zindi nzego z’ikoranabuhanga zirimo no gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G.
Yagize ati “Habayeho kuganira birambuye ku buryo twakwagura uwo mubano tureba uko twafatanya birenze amahugurwa, tukareba uko twakorana mu bijyanye n’ubushakashatsi, ibijyanye na 5G murabizi ko ibihugu byinshi bikomeje gutera imbere mu gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G. Mu byumweru bibiri bishize mwabonye ko kimwe mu bigo byacu by’itumanaho, MTN bakoze igerageza rito.”
“Twareberaga hamwe uko uwo mubano warushaho gukomera kugira ngo dufatanye mu kwagura ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ibikorwaremezo mu by’ikoranabuhanga ariko tunareba uburyo tubungabunga umutekano w’amakuru n’ibyo bikorwaremezo by’ikoranabuhanga.”
Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk’intambwe izaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk’aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n’ibindi bizwi nka Internet of Things. Izwiho umuvuduko uri hejuru uri hagati y’icumi na 100 ku muvuduko usanzwe wa 4G.
Minisitiri Musoni Paula yakomeje avuga ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwakeneramo internet ya 5G.
Ati “5G turayikeneye mu Rwanda […] turebe mu buvuzi, iyo urebye aho ikoranabuhanga rigana mu kugira ngo hongerwe ubushozi ari ku bavura cyangwa mu bigo by’ubuvuzi kugira ngo birusheho gutanga serivisi zinoze, aho ni ahantu hamwe tubona hari amahirwe, mu gihe twashyiraho iki gikorwaremezo cya 5G.”
Yavuze ko urwego rw’ubuvuzi ari rumwe mu zatumye u Rwanda rutangira gutekereza kuri 5G nubwo hari kurebwa n’izindi nzego yakoreshwamo.
Ati “Ni yo mpamvu twatangije gahunda yo kugira ngo n’ubundi turebe uburyo twakwagura imiyoboro ya 5G ariko tunareba tuti ese yazagenda yifashishwa he, mu buryo bushobora gufasha Umunyarwanda aho ari hose ariko cyane cyane duhereye muri serivisi z’ubuvuzi.”
Minisitiri Musoni Paula yavuze ko nyuma y’ibi biganiro by’ibanze, ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho amatsinda azakurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibyabivuyemo ari na ko hategurwa amasezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye.
U Rwanda rutangiye ibiganiro n’u Bushinwa kuri Internet ya 5G nyuma y’igihe gito rutangaje ko rwakorewemo igenzura rya mbere ku Isi rigamije gutanga internet iri mu cyiciro cya ‘5G’ iturutse ku byuma by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho bishyirwa mu kirere mu gice kizwi nka ‘stratosphere’ kiri mu ntera iri hagati ya kilometero 10 na 50 uvuye ku Isi.
Ni igerageza ryakozwe n’Ikigo cy’Abayapani cy’Ishoramari mu by’Ikoranabuhanga, SoftBank, ku wa 24 Nzeri mu 2023.