AMAKURU IBICE BYOSE

Mu rwanda habonetse umuntu wambere mukuru ku isi

Mu rwanda habonetse umuntu wambere mukuru ku isi
  • PublishedNovember 6, 2023

Sebugabo Léonidas ni umukambwe utuye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Nyanza. Ibyangombwa bye bigaragaza ko yabonye Izuba mu 1900, bivuze ko ibi bibaye ari impamo ariwe muntu waba ukuze ku Isi.

Kuri ubu Maria Branyas Morera wo muri Espagne niwe ufite agahigo k’uko ariwe muntu mukuru ku Isi nk’uko bigaragazwa na Guiness World Record. Yavutse mu 1907, bivuze ko Sebugabo amurusha imyaka irindwi.

Sebugabo ni umusaza w’imvi nyinshi ku mutwe, utakibasha gutambuka batamusindagije na bwo akitwaza inkoni kuko amaguru ye adandabirana, ndetse n’ibirenge bye byarabyimbye.

Uretse ibyangombwa bikwereka imyaka ye, inkuru abarira abamusuye zumvikanisha ko hari amateka menshi yibuka yo muri iyo myaka abenshi basoma mu bitabo.

Uyu musaza w’imyaka 123 aracyabasha kumva icyo umuntu amubwiye no kureba. Avuga ko mu bo bavukanye ari we wenyine ukiriho ndetse ngo n’ab’urungano rwe bose bo mu gace yavukiyemo bitabye Imana.

Yabyaye abana 12 ku bagore batatu batandukanye. Gusa kubera izabukuru umubajije abuzukuru n’abuzukuruza ntabwo amenya umubare wabo.

Aganira na RBA yavuze ko umwaka yavutsemo ari ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga. Uyu mwami yategetse u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931 ubwo abakoloni bamuciraga ishyanga.

Sebugabo ati “Icyakubwira abantu bari aha i Nyanza (ya Cyanika) ni njye uhasigaye njyenyine mukuru.”

Uyu musaza wumva adategwa mu kuvuga inkuru zo mu myaka ya kera avuga ko mu mwaka wa 1935 ubwo hubakwaga Kiliziya ya Cyanika yari aho ndetse ngo hari umugabo wahanutse hejuru y’inzu bari kuyubaka bagira ngo arakira ariko birangira yitabye Imana.

Sebugabo avuga ko aho ku Cyanika yari yarahakoze mbere y’uko batangira kubaka ari umuzamu, ndetse ngo yari afite umugore n’abana.

Musabyimana François uturanye na Sebugabo yavuze ko uyu musaza yakoze mu Babikira kera cyane, ndetse ngo abandi basaza bagiye bapfa bafite imyaka ijana bavugaga ko yaba arengeje imyaka 130.

Ati “Bakeka ko we arengeje imyaka 130. Urumva na we aracishiriza akurikije igihe yabereye aha, ngo yabanye n’abazungu ba kera, igihe cy’abami, igihe Ababiligi bazaga.”

“Yakunze kubana n’abantu, gusabana kandi agakunda no kwikorera hano iwe. Icyo tumwigiraho twese ni ukubasha kwikorera iwacu kuko kuba agikomeye ni uko atakunze kuzerera cyane, yakoreye iwe, atungwa n’ibye kugeza n’iyi saha ni ho akiri.”

Kantanga Laurene, ni umwana wa cyenda wa Sebugabo ndetse ubu afite imyaka 60 y’amavuko. Ubu ni we ufite inshingano zo kwita kuri uyu mukambwe, ndetse ngo inkunga y’ingoboka ya 12000Frw agenerwa buri kwezi ibafasha kumwitaho neza.

Ati “Navuga Perezida Kagame ko ari we umugejeje aha ngaha kubera ariya mafaranga bamuha aramufasha cyane nanjye akamfasha.”

Sebugabo yunze mu ry’umuhungu we agira ati “Perezida Kagame ni we untunze, tumushimira n’u Rwanda uko arufashe, tukamushimira Imana.”

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyazamutse cyane mu myaka 20 ishize, aho imibare y’ibaruraigaragaza ko kigeze ku myaka 69,6 [Kanama 2022].

Mu 2002 icyizere cyo kubaho cyari ku myaka 51, mu gihe cyari imyaka 46,4 mu 1978, igera ku myaka 53,7 mu 1991.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *