AMAKURU

MINICOM: Menya impamvu nyamukuru yatumye minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ihananura ibiciro by’ibiribwa

MINICOM: Menya impamvu nyamukuru yatumye minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ihananura ibiciro by’ibiribwa
  • PublishedApril 19, 2023

Mu gihe itangazo rimenyesha abanyarwanda bose muri rusange ryasakaye rivuga ko ibiciro by’ibiribwa byagabanutse by’umwihariko ku birayi, umuceri ndetse na Kawunga, yavuze zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ibi bibaho.

Iyi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, ikuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri.

Ivuga kandi ko hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu nyinshi.

MINICOM itangaza ko nyuma y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko n’ibiganiro yagiranye n’inzego za Leta n’izabikorera, umusoro kunyongera-gaciro( VAT) ku ifu y’ibigori n’umuceri utagomba gucibwa, bityo hakaba hagiyeho ibiciro ntarengwa ku ifu y’ibigori n’umuceri havuyemo umusoro kunyongera-gaciro.

Ibi kandi byabaye mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage bari baramaze kuremererwa n’ibiciro bihanitse ku biribwa.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *