AMAKURU

MINECOFIN mu mazi abira ntakizere ko MINECOFINE izabona ubwishyu bw’akayabo ka miriyari 552rwf y’imisoro itishyuye

MINECOFIN mu mazi abira ntakizere ko MINECOFINE izabona ubwishyu bw’akayabo ka miriyari 552rwf y’imisoro itishyuye
  • PublishedSeptember 25, 2023

Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’umutungo bya Leta nta cyizere afite cy’uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, izabona amafaranga y’u Rwanda (Frw) arenga miliyari 553,14 y’ibirarane by’imisoro itarishyuwe n’ibigo ireberera.

Mu bugenzuzi yakoze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, yasanze ibi bigo bya Leta MINECOFIN ireberera bifitiye ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) iki giteranyo cy’ibirarane, kirimo Frw miliyari 450,81 cyo mu mwaka w’2021 wonyine.

Muri iyi raporo, Umugenzuzi yagize ati: “Hari imisoro RRA itarishyurwa ingana na Frw miliyari 553,14 (2021: Frw 450.81). Iyi misoro idasanzwe yari itarishyurwa mu gihe ubugenzuzi bwakorwaga n’ubwo inzego za Leta zagerageje kuvugana na MINECOFIN.

Kugaruza iyi misoro kurashidikanywaho kandi ugushidikanya kuriyongera.”

Mu gitondo cy’uyu wa 25 Nzeri 2023, abayobozi n’abakozi bo muri MINECOFIN bitabye komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC.
Ibi birarane birimo ibimaze igihe kandi bikomeza kwiyongera biri mu byo babajijwe ku ikubitiro.

 

Ntegano Abel ushinzwe politiki y’imisoro muri iyi Minisiteri yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini, kandi ko cyashyizwe mu maboko ya guverinoma ngo igikemure. Ati: “Mu by’ukuri koko ibi birarane birahari.

 

Icyo rero MINECOFIN yakoze kuri ubu ngubu, yarabibaruye, ihura ndetse n’ibigo bimwe bigaragara muri iyi raporo mufite ndetse habaho n’ibiganiro na RRA n’izindi nzego bireba, hakorwa cabinet paper kugira ngo iki kibazo kizashyikirizwe cabinet mu kugira ngo igitangeho umurongo ndetse n’igisubizo kirambye.

Muri ibi birarane rero harimo ibimaze igihe, harimo n’ibya vuba.”

Uyu mukozi yasobanuriye abadepite ko hanatanzwe icyifuzo cy’uko ibigo bimaze igihe bitishyura byazasonerwa mu gihe byagaragara ko nta bushobozi bifite.

Ati: “Gusa ikigaragara ni uko hariho proposal y’uko bimwe byanasonerwa cyane cyane ibya kera cyane ku buryo twumva yuko cyaba kimwe mu gisubizo cyafasha izi nzego bitewe no kuba batarabyishyuye, ni uko hagaragaye ubushobozi buke bwabyo mu buryo bwo kuba babona amafaranga angana atya. Tukaba twizera ko kizabonerwa umuti uhamye mu minsi ya vuba.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yasabye iyi Minisiteri gusobanura uko iki kibazo kizakemuka.

Ati: “Harimo imisoro myinshi.Ngira ngo musubije igice kimwe kuko icyo umaze gusubiza ni ikibazo n’ubundi twari buganireho na MINECOFIN kijyanye n’ibigo mureberera bibereyemo RRA imisoro myinshi birimo RTDA, imisoro igera muri miliyari 42, MINAGRI ifite miliyari irenga.

MININFRA ifite miliyari 2 zirenga n’ibindi kuko no mu turere twabonye imisoro myinshi itishyuwe ku mishinga bagiye bakora ya Leta.

Twifuzaga kumenya uko iki kibazo kizakemuka.”

Mutesi Anitha yabajije iyi Minisiteri niba ibi bigo bya Leta na byo bicibwa amande iyo bitinze kwishyura imisoro.

Ati: “Njya mbona mu busanzwe Rwanda Revenue iyo urengeje gusora baguca amande. Nibajije muri aya mafaranga ari aha ngaha amaze igihe kirekire, ese haba harimo amande cyangwa ibigo bya Leta ntabwo bicibwa amande?” Ntegano yasubije

ati: “Ibigo bya Leta na byo biri taxpayer kandi itegeko rivuga ko umuntu wese utinze kwishyura imisoro hari ibihano acibwa byatanzwe n’itegeko. Na byo rero birimo.”

Umuyobozi ushinzwe ibaruramari muri iyi Minisiteri, Mukeshimana Marcel, yijeje PAC ko guverinoma izaba yarabonye igisubizo kirambye cy’iki kibazo mu Kuboza 2023.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *