Miliyari 6,9 Frw yakoreshejwe n’inzego 12 mu bitari ngombwa
Ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023 warangiye muri Kamena 2023, ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 yagaragaje ibigo 12 byakoresheje amafaranga mu bitari ngombwa.
Uyu mwaka ubugenzuzi bukumira bwagaragaje miliyari 6, 900 yashyizwe mu masezerano y’imirimo bitari ngombwa byagaragaye mu nzego 12 zirimo WASAC, UCL, RTB, UR, RHA, MINICOM, Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, umushinga wa Minisiteri y’Uburezi n’Akarere ka Muhanga.
Hari inzego zateye intambwe yo gutangira kuyavana mu masezerano no kugaruza ayari yarishyuwe. Amafaranga yerekanywe umwaka ushize angana na imiliyari 10 hamaze kugaruzwa miliyari 1,200. Andi aracyakurikiranwa n’inzego bireba. Inama bagiriwe ni uko ayo mafaranga yavanwa mu masezerano naho ayishyuwe akagaruzwa.
Kamuhire yagarutse kuri zimwe muri izo nzego zakoresheje amafaranga ibyo atagombaga gukoreshwa zinagirwa inama zitandukanye bitewe n’uko ikibazo giteye.
RTDA: Imihanda imwe n’imwe yubatswe ntiyujuje ubuziranenge
RTDA twagenzuye imihanda yubakwa na RTDA dufata kaburimbo ku bice bitandukanye by’imihanda 5 tujaya akubipimisha muri RBSkugira ngo turebe ubukomere bw’imihanda yubatswe, ku bipimo 30 twafashe 10 ntabwo byari byujuje ibiteganywa mu masezerano, bisobanuye ko kuri utwo duce imihanda idakomeye
RTDA yagiriwe inama ko aho ibpo bipimo byagaragaye imuihanda isubirwamo.kandi ko igomba gushyirahi uburyo buhoraho bwo gupima gukomera kw’imihanda no kwihutisha gusana indi mihanda yangiritse.
Umuhanda wa Ngoma- Nyanza watinze kurangira igice cy’uyu muhanda kiva Kibugabuga kugera Gasoro cgifite amasezerano ya miliyari 40 wagombaga kurangira mu Gushyingo 2021, ubwo twakoraga ubugenzuzi i mirimo yari igeze 79,5%.
Mu gice cy’umuhanda wa Ngoma Ramiro km 23 cyagombaga kurangira mu Gushingo 2023, hakorwa igenzura imirimo yari igeze kuri 33%. Aha twagiriye inama RTDA gushyiraho ingamba zo kwihutisha iyubakwa ry’iyo mihanda kugira ngo ikoreshwe.
Umushinga wo kubaka ibyambu bine byo mu Turere twa Rusizi, Rutsiro, Karongi na Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika wari warahagaze ngo basubiremo inyigo, ubundi wagombaga kurangira mu kwa Kamena 2021, uyu mwaka twasanze inyigo nshya yararangiye.
Inyigo zerekana ko inkengezo z’ikiyaga cya Kivu zifite ubujyakuzimu burebure kuruta ubwari buri mu ngiyo mbere bwatumye habahio ubwiyongere bw’igihe cyo kubaka, icyambu cyo mu Karere ka Rubavu cyongerewe ku kigero cya 150% naho icyambu cya Rusizi cyongerwa igihe ku kigero cya 160%, biteganyijwe ko kubaka bizarangira muri Mata 2025.
Byananazamuye ubwiyongere bw’igiciro cyo kubaka icyambu, mu Karere ka Rusizi cyiyongereyeho cya 92% naho kubaka icyambu cya Rubavu 39,6%. Imirimo yo kubaka ibyambu yakwihutishwa kugira ngo intego iri muri NST1 yo kubaka ibyambu 4 igerweho.
Muri UCL hahizwe kugeza amashanyarazi ku baturage 16 583, ubukererwe bwari hagati y’iminsi25 n’imyaka 4. Ibi byagaragaye mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Nyagatare, Rubavu, Nyaruguru, Kicukiro, Musanze, Kamonyi n’ahandi.
UCL yasabwe gushyiraho ingamba zo guha abaturage amashanyarazi hatabayeho ubukererrwe.
Muri UDCL hagenzuwe urutonde rw’ imirimo yagombaga gukorwa ku rugomero rwa Nyabarongo II ifite agaciro ka miliyoni 214 z’amadolari y’Amerika basanze hari miliyari 1,300 yashyizwe ku rutonde rw’ibigomba gukorwa ariko ntihaboneka ibisobanuro by’iyo mirimo. Umushinga wari ugeze kuri 22% muri Nzeri 2023.
Ubuyobozi bwa UDCL bwagiriwe inama ko bwasubiramo urutonde rw’imirimo y’ibigomaba gukorwa no kutishyura amafaranga adafitiwe ibisobanuro.
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania n’u Burundi iri hafi kugera ku musozo, ariko hari inzu 75 z’abaturage bo mu Karere ka Kirehe zasenywe n’inkambi mu 2018. Ntizasanwe neza, mu gukemura icyo kibazo burundu umushinga ukwiye kubakira abaturage inzu zizaramba.
WASAC: Zimwe mu nganda zitunganya amazi n’ibitembo birashaje
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire yavuze ko ikibazo cyo gutunganya amazi kimwe n’ibitembo nabyo bikigaragaramo kuba bishaje, bidahaza abakeneye amazi meza.
Muri WASAC inganda zitunganya amazi ziri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ubushobozi zifite, uyu mwaka ku nganda 23 zitunganya amazi muri zo 7 zikora ku kigero kiri hagati ya 27%-58% naho izindi 16 zikora ku kigero kiri hejuru ya 60%. Ibyo biterwa no kutagira imiyoboro ihagije, imiyoboro ishaje n’inganda zimwe na zimwe zirashaje.
Yagiriwe inama yo gutegura iteganyabikorwa ry’igihe kirekire ngo inoze imikorere y’izo nganda. Turacyafite amazi atagurishwa ku kigero cya 42% ugereranyije n’amazi yose aba yatunganyijwe.
WASAC irimo kugerageza kongera ubushobozi bw’imiyoboro y’amazi muri kigali. Igirwa inama ko byakwihutishwa amazi ameneka akagabanyuka ndetse no kwita ku miyonboro igaragaza ibibazo kurusha iyindi.
WASAC yatinze iminsi iri hagati 10 n’imyaka 2 guha abatafatabuguzi 249 amazi, kandi ubusanzwe amabwiriza ya WASAC ni uko usabye amazi yagombye gusubizwa mu minsi 2. Ubuyobozi buvuga ko biterwa no kutagira mubazi z’amazi zihagije.
Bagiriwe inama yo gutegura neza no kunoza uburyo bwo kugura mubazi z’amazi hirindwa ko zibura mu bubiko.